Karongi: Isuku mu bwiherero ntiyanyuze abadepite

Abadepite bari bamaze iminsi 8 mu Karere ka Karongi bagenzura uko gahunda za Leta zitandukanye zishyirwa mu bikorwa ntibanyuzwe n’ubwiherero bahabonye.

Itsinda rigizwe na ba Hon Depite Tengera Fransisca na Musabyimana Samuel ryari mu Karere ka Karongi kuva ku wa 18-26 Mutarama 2016, kureba ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zo kwita ku isuku no kurwanya imirire mibi ndetse n’izirebana n’inyongeramusaruro n’imishinga itandukanye.

Ahenshi ubwiherero nta suku ndetse ntibunasakaye
Ahenshi ubwiherero nta suku ndetse ntibunasakaye

Abo badepite bagaragaje ko nubwo hari ibyakozwe byo gushima mu kurwanya umwanda, hari n’intambwe igikenewe guterwa cyane ku bijyanye n’isuku.

Depite Musabyimana wari ukuriye iri tsinda yavuze ko muri rusange basanze bimeze neza, haba ku isuku, mu kurwanya imirire mibi, no kugeza ku baturage inyongeramusaruro n’imbuto z’indobanure.

Ariko ko hari n’ibyo basanze bitanoze nko kuba ugera mu ngo ugasanga hari isuku ariko ugasanga ubwiherero budasukuye. Hari aho bagiye basanga ubwiherero budasakaye ahandi bagasanga ubw’ahantu hahurira abantu muri rusange na bwo butameze neza.

Ndayisaba Francois, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi avuga ko bakwiye kwishimira ko hari byinshi byakozwe agereranyije n’ibyo abadepite mu mwaka ushize bari babasabye gukosora.

Agira ati "Uretse udukosa duke tujyanye n’isuku, ikibazo cy’ubwiherero, abana batoga mu gihe bari mu biruhuko, ibyo byose tugiye kongera ubukangurambaga kugira ngo bibashe kujya ku rwego rwiza.”

Ikindi abadepite basabye ubuyobozi gushyiramo ingufu ni ukuzamura imyumvire y’abaturage ku bijyanye no gutegura indyo yuzuye. Muri iyi minsi 8, abo badepite bageze mu Mirenge 8 kuri 13 igize Akarere ka Karongi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka