Karongi: Imirongo ya Terefoni ya Polisi na RURA itangirwaho ubufasha iravugwaho serivisi zitanoze

Bamwe mu bakoresha umuhanda Karongi-Kigali bavuga ko iyo uhamagaye nimero za terefone za Police na RURA bahawe kugira ngo bajye bahamagaraho bahuye n’ikibazo akenshi batakwakira, cyangwa ukwakiriye akagusaba guhamagara indi nimero bikaba byaca intege uwasabaga ubufasha.

Ibi babitangaje tariki ya 10/12/2014 ubwo komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano muri Sena yaganiraga n’abatwara abagenzi mu modoka, moto no ku magare, abigisha gutwara ibinyabiziga ndetse n’ibigo by’ubwishingizi bikorera mu Karere ka Karongi mu rwego rwo kureba uko umutekano wo mu muhanda uhagaze hagamijwe kureba ibikunze gutera impanuka n’ingamba zishobora gufatwa kugira ngo bazikumire.

Uhagarariye RFTC mu Karere ka Karongi, Bizimungu Innocent, yasabye iyi komisiyo ubuvugizi kugira ngo abagenzi bigishwe uburenganzira bwabo igihe bari ku rugendo, ariko anasaba ko ubufasha bemerewe bajya babuhabwa uko bikwiye.

Yagize ati “Hari ubwo uhamagara kuri wa murongo Polisi cyangwa RURA batanga abantu bashobora guhamagaraho bamenyekanisha akarengane bakorewe ntibakwitabe cyangwa banakwitaba ukumva barakubwiye wenda ngo hamagara uw’i Muhanga”.

Baranenga serivisi zihabwa abasaba ubufasha ku mirongo ya Terefone ya Rura na Polisi.
Baranenga serivisi zihabwa abasaba ubufasha ku mirongo ya Terefone ya Rura na Polisi.

Ibi Bizimungu yabivugaga atanga urugero avuga ko byigeze ku mubaho kimwe n’abandi bagenzi bari kumwe ngo basabye ubufasha bababwira guhamagara ku wundi murongo wa Polisi.

Akagira ati “Mudukorere ubuvugizi bajye bitaba nibasanga hari ahandi bagufasha kurushaho abe ari bo bababwira kuko ni bo batanga iyo serivisi”.

Bizimungu kimwe na mugenzi we uhagarariye Ikigo gitwara abagenzi “Impala” mu Karere ka Karongi, Rutinduka Theogene bavugaga ko iyo umuturage ahamagaye yaka serivisi ntayitabwe cyangwa bakamubwira guhamagara ahandi bishobora kumuca intege bigatuma akarengane gakomeza kubona intebe.

Uhagarariye Impara mu Karere ka Karongi agaruka ku bashoferi bakoresha terefone haba mu guhamagara cyangwa gukoresha whatsapp kandi batwaye, yagize ati “Mujye mudufasha rwose igihe iriya nimero ya Polisi umugenzi ayihamagaye mujye mumwakira kandi natwe mutumenyeshe kuko iyo tubimenye ibihano duciwe byishyurwa n’uwo mushoferi kandi natwe tukamuhana”.

Senateri Bizimana avuga ko biterwa n'ubwinshi bw'abasaba serivisi kuri iyo mirongo ya Terefone.
Senateri Bizimana avuga ko biterwa n’ubwinshi bw’abasaba serivisi kuri iyo mirongo ya Terefone.

Yanatanze urugero avuga ko Impala Express imaze kwirukana abashoferi batatu babaziza kuba abagenzi bakunze kubarega ko bakoresha terefone kandi batwaye imodoka.

Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano muri Sena kimwe n’ubuyobozi bwa Polisi mu Karere ka Karongi bo bavuga ko biterwa no kuba iyi mirongo iba ikoreshwa n’abantu benshi icyarimwe. Ibyo ngo bituma hari ubwo basaba uwari watse serivisi guhamagara Polisi yo mu gice agiriyemo ikibazo.

Bizimana Jean Damascène, uyobora iyi komisiyo yagize ati “Kuba Polisi hari ubwo ititaba uyihamagaye kuri uriya murongo cyangwa se bakaba bagusaba guhamagara Polisi y’aho ugiriye ikibazo si imikorere mibi ya Polisi. Hari ubwo umurongo uba wuzuye bakagufasha bagusaba guhamagara ahandi bashobora no guhita bagukemurira ikibazo ku buryo bwihuse”.

Ubuyobizi bwa Polisi mu Karere ka Karongi bwo busaba abaturage kumenya ko bagomba kugira nimero ya polisi mu karere kabo ku buryo igihe cyose bahuye n’ikibazo bashobora guhita bayitabaza aho guhamagara iriya nimero imwe gusa, mu rwego rwo kwirinda gutinda kubona serivisi mu gihe uriya murongo urimo gukoreshwa n’abantu benshi.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ICYO KIBAZO CYABASHOFERI BAGENDA BAVUGIRA KU MATELEFONI NUMUVUNDUKO ,NAHANO MU NTARA YIBURASIRAZUBA KIRAHARI CYANE HAFI YA BOSE BARABIKORA BAGENDA BAHAMAGARA IMBERE NGO BABASHAKIREA ABAGENZI KANDI NO KUBA BAGENDA BAHAGARARA KU BYAPA BYOSE BAGEZEHO NABYO BIRI MU BITUMA TWINURA SERVISI ZIZO AGENCE: STELLA,SELECT NA MATUNDA, MURI MAKE NTABWO ARI EXPRESS, MUDUFASHE BIKOSORWE CYANE CYANE BIREBA RURA NA POLISI

ALIAS PETER yanditse ku itariki ya: 11-12-2014  →  Musubize

ICYO KIBAZO CYABASHOFERI BAGENDA BAVUGIRA KU MATELEFONI NUMUVUNDUKO ,NAHANO MU NTARA YIBURASIRAZUBA KIRAHARI CYANE HAFI YA BOSE BARABIKORA BAGENDA BAHAMAGARA IMBERE NGO BABASHAKIREA ABAGENZI KANDI NO KUBA BAGENDA BAHAGARARA KU BYAPA BYOSE BAGEZEHO NABYO BIRI MU BITUMA TWINURA SERVISI ZIZO AGENCE: STELLA,SELECT NA MATUNDA, MURI MAKE NTABWO ARI EXPRESS, MUDUFASHE BIKOSORWE CYANE CYANE BIREBA RURA NA POLISI

ALIAS yanditse ku itariki ya: 11-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka