Karongi: Icyuma cyafashaga gutanga amashanyarazi mu Burengerazuba cyahiye

Icyuma kigabanya cyangwa kikongera umuriro mbere yo kugezwa ku baturage (trasformateur) cyafashaga gutanga umururo mu turere twa Karongi, Rubavu, Rutsiro na Nyamasheke cyafashwe n’inkongi y’umuriro ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 22 Ukuboza 2014.

Gushya kw’iyi transformateur byatumye abaturage bo mu duce dutandukanye turimo Kibuye kugera Kayove, Gisovu, Mugonero, Rwamatamu, Karengera n’ahandi babura umuriro; nk’uko bitangazwa na Muhire Paul, Umuyobozi wa sitasiyo y’amashanyarazi ya Karongi.

Muhire yagize ati “Turimo gushakisha uburyo abaturage babona umuriro byihuse mu gihe hagishakishwa uko hasimbuzwa iyi mashini yahiye.”

Gushya kw’iki cyari giherereye mu Murenge wa Rwankuba mu Karere ka Karongi, ngo gushobora kuba kwaturutse ku kuba cyari gishaje dore ko iyi Poste de Transformation ya Karongi ngo yatangiye kwifashishwa mu 1977.

Icyuma kigabanya cyangwa kikongera umuriro (transformateur) kugira ngo ugezwe ku baturage kirimo gushya.
Icyuma kigabanya cyangwa kikongera umuriro (transformateur) kugira ngo ugezwe ku baturage kirimo gushya.

Nubwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu z’amashanyarazi (REG) kihutiye gukemura iki kibazo ku buryo mu masaha nk’atatu nyuma yo gushya kw’iki cyuma mu duce tumwe twa Karongi bahise bongera kubona umuriro, magingo aya hakomeje kugaragara ibura ry’umuriro rya hato na hato.

N’ubwo hahiye transformateur yonyine akaba nta n’ikindi cyangiritse, ubuyobozi bwa REG Karongi buvuga ko iyi transformateur yahiye ihenze kuko yari ifite MVA6 mu gihe izindi zisanzwe zifite KVA100 na 200.

Kuri ubu ngo bakomeje kureba ukuntu baterateranya bafatira ku nsinga zikura umuriro ahandi nka za Gisenyi kugira ngo barebe uko abaturage babuze umuriro kubera ishya ry’iyi transformateur bakongera kuwubona mu gihe bagitegereje gukemura iki kibazo ku buryo burambye.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ababishinzwe bakomeze barebe ukuntu bakora icyo cyuma maze abaturage baturiye utwo duce bakomeze babone amashanyarazi uko bikwiye

mwene yanditse ku itariki ya: 24-12-2014  →  Musubize

ababishinzwe berebe uko bagisimbuza vuba maze abatirage bakomeze bacanirwe nta nkomyi kandi ndumva nubwo iki cyuma cyaba gihenze kitaba gihenze

muzungu yanditse ku itariki ya: 24-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka