Karongi hatangijwe itorero ry’abantu 590

Ku kigo cy’amashuli cya TTC Rubengera mu karere ka Karongi hateraniye abasore n’inkumi basaga 550 baje gutangira Itorero ryo ku rugerero rihuje abarangije amashuri yisumbuye muri uyu mwaka.

Iryo torero ryatangiye kuri uyu wa 03/12/2013 ryari ritegerejwemo abanyeshuli basoje amashuli y’isumbuye basaga 600 ariko bose ngo ntibarahagera nk’uko byemejwe n’umuyobozi ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Rubengera.

Umuyobozi w'akarere ka Karongi hamwe n'Imparanirakurusha zatangiye Itorero.
Umuyobozi w’akarere ka Karongi hamwe n’Imparanirakurusha zatangiye Itorero.

Abari muri iryo torero ribaye ku nshuro ya kabiri biyise IMPARANIRAKURUSHA baturutse mu mirenge itanu, Rubengera, Rugabano, Bwishyura, Gitesi na Mutuntu. Itorero ry’ubushize ryari ryitabiriwe n’abantu barenga 1300.

Uwavuze mu izina ry’izo ntore z’Imbanzamihigo zasoje umwaka ushize, yavuze ko bakoze ibikorwa by’ingirakamaro ku buzima bw’igihugu bifite agaciro ka miliyoni 120.
Ibyo bikorwa birimo kubaka imirenge SACCO guharura imihanda no kuremera abatishoboye.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka