Karongi: Batatu bacumbikiwe na Polisi kubera kwiguriza amafaranga y’Umurenge SACCO
Umubitsi n’umucungamari ba SACCO y’umurenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi bacumbikiwe kuri station ya Polisi y’akarere ka Karongi, nyuma yo kwiguriza amafaranga ya SACCO nta burengenzira. Kesiyeri we afunze azira kubakingira ikibaba.
Abo ni Dushimimana Samuel ushinzwe gutanga inguzanyo za SACCO; agashinjwa kwiguriza miliyoni imwe n’igice mu mafaranga y’u Rwanda. Kontabure witwa Mukanyubahiro Geraldine we arashinjwa kwiguriza ibihumbi 380 nta n’impapuro zibigaragaza.
Edison Nteziryaho, kesiyeri wa SACCO, we ari mu maboko ya Polisi kubera ko yabakingiye ikibaba ntatange amakuru kandi byarakozwe abireba.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bwishyura Niyonsaba Cyriaque, yatangarije Kigali Today ko bagitegereje umwanzuro w’ubugenzacyaha. Ikibazo bagishyikirije Polisi kuwa Kabiri tariki 29/01/2013.
GASANA Marcellin
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|