Karongi: Abashoferi bifuza ko polisi yajya ibagira inama aho kwihutira kubahana

Abatwara ibinyabiziga mu Karere ka Karongi barasaba Sena kubakorera ubuvugizi kuri polisi igashyira imbere kubagira inama aho kwihutira kubahana.

Ibi babisabye ubwo komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano muri Sena yaganiraga n’abatwara abagenzi mu modoka, moto no ku magare, abigisha gutwara ibinyabiziga ndetse n’ibigo by’ubwishingizi bikorera mu Karere ka Karongi tariki ya 10/12/2014, mu rwego rwo gusuzuma imiterere y’umutekano mu muhanda hagamijwe kureba ibikunze gutera impanuka ndetse n’ingamba zishobora gufatwa kugira ngo bazikumire.

Abatwara abantu n'ibintu basaba ko polisi yajya ishyira imbere kubigisha aho kwihutira kubahana.
Abatwara abantu n’ibintu basaba ko polisi yajya ishyira imbere kubigisha aho kwihutira kubahana.

Uhagarariye abatwara amatagisi mu Karere ka Karongi, Bizimungu Innocent, n’ubwo ahamya ko impanuka nyinshi ziterwa n’uburangare bw’abashoferi asaba Polisi y’Igihugu gushyira imbere kwigisha aho guhana.

Yagize ati “Rwose turashima Polisi kuko ukwezi k’umutekano mu muhanda kwasize impanuka zaragabanutse cyane, ariko na none turasaba aba basenateri kudukorera ubuvugizi Polisi ikajya ishyira imbere kutugira inama aho gushishikazwa no kuduhana gusa”.

Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano muri Sena, Bizimana Jean Damascène, avuga ku byo basanze bikiri inzitizi mu mutekano wo mu muhanda bagiye kuganiraho n’inzego zibishinzwe ngo barebe uko byakosorwa yagarutse cyane ku miterere y’umuhanda Karongi-Muhanga.

Yagize ati “Ibikunze guteza impanuka ni bimwe. Harimo kuba uyu muhanda urimo amakorosi menshi no kuba nta n’ibyapa byo ku muhanda birimo”.

Komisiyo y'ububanyi n'amahanga, ubutwererane n'umutekano iri kureba uko umutekano wo mu muhanda wifashe hirya no hino.
Komisiyo y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano iri kureba uko umutekano wo mu muhanda wifashe hirya no hino.

Senateri Bizimana yongeraho n’ibindi ariko byo biri rusange nk’umuvuduko ukabije w’abashoferi, kuvugira kuri terefone no gukoresha whatsapp batwaye ibinyabiziga ndetse n’ubundi burangare bw’abashoferi.

Akarere ka Karongi kabaye akarere ka mbere iyi komisiyo y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano muri sena isuye, nyuma yo kuganira n’inzego zitandukanye mu Mujyi wa Kigali zirimo Polisi, RURA, ibigo by’ubwishingizi n’izindi nzego zifite aho zihurira no gutwara abagenzi, hagamijwe kureba uko umutekano wo mu muhanda uhagaze n’icyakorwa mu gukumira impanuka.

Iyi Komisiyo igiye gukomereza no mu tundi turere kugira ngo ibone ishusho rusange izabafasha kuganira n’inzego z’ibishinzwe kugira ngo hafatwe ingamba zafasha mu gukumira impanuka.

NYuma yo gusura akarere ka Karongi iyi komisiyo izasura n'utundi turere hagamijwe kureba ishusho rusange ku mutekano wo mu muhanda.
NYuma yo gusura akarere ka Karongi iyi komisiyo izasura n’utundi turere hagamijwe kureba ishusho rusange ku mutekano wo mu muhanda.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka