Karongi: Abaharanira ubwuzuzanye bw’ibitsina n’abanyamategeko bahagurukiye gucyemura ibibazo by’abaturage

Urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire bw’umugabo n’umugore bita GMO, Gender Monitoring Office, ku bufatanye n’ibiro bishinzwe kugira inama abaturage mu by’amategeko mu karere ka Karongi MAJ, Maison d’Accès à la Justice bumvise kandi bakemura bimwe mu bibazo abaturage babagejejeho kuwa, batanga n’icyizere ko bagiye gukurikirana ibitahise bicyemurwa mu gihe cya vuba.

Ibi byabaye mu gikorwa GMO yakoreye mu karere ka Karongi kuwa 11/12/2013 hagamijwe kureba uko uburinganire n’ubwuzuzanye bw’umugabo n’umugore bishyirwa mu bikorwa muri ako karere, cyane cyane harwanywa hanakumirwa ihohoterwa mu miryango.

Gufasha abaturage kumenya uburenganzira bwabo no kubereka aho ibibazo byabo bikemurirwa ngo biri mu bikumira amakiimbirane n'ihohoterwa mu miryango
Gufasha abaturage kumenya uburenganzira bwabo no kubereka aho ibibazo byabo bikemurirwa ngo biri mu bikumira amakiimbirane n’ihohoterwa mu miryango

Muri iki gikorwa ngo amakimbirane ashingiye ku masambu n’ubuharike ni bimwe mu bibazo byagaragajwe cyane n’abaturage bagejeje ibibazo byabo kuri izo nzego zombi, abenshi kandi babwiye Kigali Today ko ko batahanye ibyishimo kuko basubijwe uko babyifuzaga.

Mukamana Josephine wo mu murenge wa Rubengera we ngo yari yarajujubijwe n’umugabo wahoraga amukubita ndetse ngo baza no gutandukana. Nyamara ariko ngo umugabo yanze kuva ku izima akajya amusanga mu rugo rwe amwambura imitungo indi akayangiza. Aba banyamategeko ariko ngo ubu bamuhaye icyizere ko ubuyobozi bugomba kumurengera byaba ngombwa umugabo agafatirwa ibihano mu bucamanza.

Wibabara Marie Rose we ati “Njyewe nahoraga mu buyobozi ariko bukanderega nkataha nta cyo bamariye. Ubu ariko nizeye ko noneho hari icyo bizatanga kuko nahawe umwanya uhagije ntanga ikibazo cyanjye kandi bansobanurira neza uko amategeko azandengera.”

Aha abakozi ba GMO na MAJ bari basoje inama bagiranye ku buryo bwo gukomeza gufasha abaturage.
Aha abakozi ba GMO na MAJ bari basoje inama bagiranye ku buryo bwo gukomeza gufasha abaturage.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa GMO, Niwemfura Aquiline avuga ko muri rusange Abanyarwanda bataratinyuka kuvuga mu ruhame ibibazo bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kuko ngo aho agenda hose ahura n’abantu bamugezaho ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ariko ngo hose baba bashaka kubigumisha mu bwiru kuko ari bake bashaka kubishyira ahagaragara ngo bicyemurwe.

Niwemfura ati “Na hano i Karongi twamaze gusoza kumva ibibazo by’abaturage, haza umubyeyi ambwira bucece ko afite akana k’agahungu kahohotewe n’umukozi wo mu rugo w’umukobwa.” Uyu muyobozi muri GMO ariko arasaba ko Abanyarwanda batinyuka kujya bagaragaza ibyo bibazo kuko ari bwo bizacyemuka n’ababikora bakabona ko ntawe ubahishira bakisubiraho.

Ibibazo abatuye Karongi bagejeje kuri GMO na MAJ si ko byose byahise bibonerwa umuti, ariko Niwemfura Aquiline asanga bitazatinda gukemuka, kuko byahise bishingwa abantu runaka kandi bakabereka n’abaturage, kugira ngo azajye abazwa aho bigeze bikemuka.

GASANA Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka