Karongi: Abacitse ku icumu rya jenoside barasaba ko aho ababo baguye hashyirwa ikimenyetso

Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi bo mu mudugudu wa Kivomo akagari ka Gitarama, umurenge wa Bwishyura mu karere Karongi baravuga ko ubuyobozi bwabatereranye, ntibwabafashe gutunganya aho ababo bari barajugunywe none ubu ngo hasigaye hakinirwa umupira n’insoresore zo mu gasantire ka Gitarama.

Umwe mu barokokeye aho mu kagari ka Gitarama wasabye ko izina rye ritavugwa, yatangarije Kigali Today ko mu kwezi kwa 03/2011, igihe batabururaga imibiri y’ababo bishwe muri Jenoside, bari bumvikanye n’ubuyobozi bw’akagari ko aho bavanye imibiri y’ababo hazashyirwa ikimenyetso, hagaterwa ubusitani kandi hakubahwa, kubera ko hafite amateka atagomba kwibagirana.

Akomeza avuga ko umwaka uri hafi gushira ntacyo ubuyobozi bubafasha, hagati aho ari nako hagenda hateshwa agaciro n’abo yita insoresore ziza kuhakinira umupira. Bataburuwe muri Werurwe 2011.

Kigali Today yaganiriye kuri iki kibazo n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bwishyura akagari ka Gitarama kabarizwamo Niyonsaba Cyriaque, asobanura ko nta kibazo cy’ingemwe gihari, ahubwo bishoboka ko batabimumenyesheje, ariko arabizeza kuzavugana na gitifu w’akagari bakabishyiramo imbaraga.

Abacitse ku icumu bo mu mudugudu wa Kivomo bavuga ko bakeneye ubuvugizi muri RAB bagahabwa ingemwe z’ibiti kugira ngo bahatere ubusitani, bakizera ko byibuze ibi byatuma nta n’uwongera kuhakandagira kuko bizaba bikozwe n’ubuyobozi.

GASANA Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka