Kanombe: Bizihije Umunsi w’Intwari bataha umuhanda wa kaburimbo biyubakiye

Abaturage bo mu Mudugudu wa Beninka mu Kagari ka Rubirizi mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro, barishimira umuhanda wa kaburimbo biyubakiye ufite uburebure bwa metero 800, ukaba watashywe tariki 01 Gashyantare 2024 ubwo hizihizwaga Umunsi w’Intwari z’Igihugu.

Ni umuhanda winjira hagati mu ngo, uvuye ku muhanda munini wa Rubirizi cyangwa aho bita Samuduha, ukamanuka usa n’ujya mu gishanga cya Rubirizi.

Umukuru w’Umudugudu wa Beninka, Ndayahoze Valens, avuga ko abazi uwo muhanda mbere bahageze ubu ngubu babona itandukaniro rikomeye.

Yagize ati “Hari ahantu hari ibyondo birenze ubwenge, ku buryo kuhanyura byasabaga ko ukuramo inkweto ahantu hareshya n’ikirometero, ukitwaza izindi nkweto zo kwambara uharenze. Nta modoka yahanyuraga. Umushinga wo kubaka uyu muhanda wabaye igisubizo cyiza rwose ku buryo bugaragara.”

Umukuru w'Umudugudu wa Beninka, Ndayahoze Valens, avuga ko umuhanda mbere warangwaga n'ibyondo, ubu bawishyiriyemo kaburimbo
Umukuru w’Umudugudu wa Beninka, Ndayahoze Valens, avuga ko umuhanda mbere warangwaga n’ibyondo, ubu bawishyiriyemo kaburimbo

Uwo muhanda wubatswe mu byiciro (phases) bibiri, ukaba ufite agaciro ka Miliyoni 43 n’ibihumbi 780 mu mafaranga y’u Rwanda.

Ni umuhanda watangiye kubakwa mu mwaka wa 2022 mu kwezi kwa kane, icyiciro cya mbere gisozwa mu kwa cyenda 2023 gitwaye Miliyoni 24 n’ibihumbi 650 Frw.

Amafaranga asigaye ari hafi muri Miliyoni 18, bakaba bamaze kwegeranya abarirwa muri Miliyoni 12. Bategereje ko abandi baturage batanga imisanzu yabo, bagahita batangira ibikorwa by’icyiciro cya kabiri cyo kurangiza imirimo isigaye kugira ngo uwo muhanda ube utunganye neza nk’uko babyifuza.

Ndayahoze ati “Turashaka kuwukora ukaba mwiza nk’iriya mihanda Leta yubaka, kandi twebwe turawubaka ku mafaranga yacu.”

Bashimira by’umwihariko uwitwa Gasana Emmanuel wemeye gutanga Miliyoni 25 wenyine, akaba amaze gutanga Miliyoni 20, gusa n’ubundi uwo muhanda ukaba ari ingenzi kuri we kuko werekeza aho afite ibikorwa bye by’inyubako zo kubamo zikodeshwa (apartments).

Gasana Emmanuel ufite inyubako kuri uyu muhanda, yagaragaje ko iki gikorwa cyo kwiyubakira umuhanda kibafitiye akamaro kanini
Gasana Emmanuel ufite inyubako kuri uyu muhanda, yagaragaje ko iki gikorwa cyo kwiyubakira umuhanda kibafitiye akamaro kanini

Umudugudu wa Beninka mu Kagari ka Rubirizi mu Murenge wa Kanombe ufite imihanda umunani, harimo itatu minini n’indi itanu mito ishamikiye ku yindi. Imihanda itandatu muri yo irimo kaburimbo, yose ikaba yaragiye ishyirwamo itwaye miliyoni zibarirwa muri 300 bigizwemo uruhare n’abaturage rungana na 100%.

Mu gihe Umujyi wa Kigali ugira gahunda yo kunganira ibikorwa nk’ibi by’abaturage byo kwiyubakira imihanda, abo muri uyu Mudugudu bo bavuga ko na bo basabye ariko ubwo bwunganizi butarabageraho, bagatekereza ko bshobora kuba biterwa n’uko ababusabye babukeneye ari benshi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanombe, Nkurunziza Idrissa, avuga ko muri rusange uwo Murenge ugizwe n’Imidugudu 45. Ashima Umudugudu wa Beninka akavuga ko ari umudugudu ntangarugero muri uwo Murenge, kubera uburyo abawutuye bajya inama bakiyubakira ibikorwa remezo, ndetse bakikemurira n’ibindi bibazo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kanombe, Nkurunziza Idrissa
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanombe, Nkurunziza Idrissa

Gitifu Nkurunziza asaba abaturage gukomeza kugira uruhare mu bibakorerwa no kubibungabunga. Yagize ati “Niba umuturage yagize uruhare mu kwiyubakira umuhanda, agafatanya n’ubuyobozi, wa muhanda ntazabona umuntu urimo kuwangiza ngo amwihorere.”

Mu birori byo kwizihiza Umunsi w’Intwari z’u Rwanda i Kanombe mu Mudugudu wa Beninka, abagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa biteza imbere ako gace bashimwe, urubyiruko rusabwa kwirinda ibidafite umumaro nk’ibiyobyabwenge n’ubunebwe, basobanurirwa amateka y’Intwari u Rwanda rusingiza, bashishikarizwa kugera ikirenge mu cy’izo Ntwari z’u Rwanda.

Umuhanzi Senderi yasusurukije abitabiriye ibi birori
Umuhanzi Senderi yasusurukije abitabiriye ibi birori
Abayobozi bashimiye abafatanyabikorwa mu iterambere ry'aka gace no muri serivisi zitandukanye zigamije imibereho myiza y'abaturage
Abayobozi bashimiye abafatanyabikorwa mu iterambere ry’aka gace no muri serivisi zitandukanye zigamije imibereho myiza y’abaturage
Habayeho ikiganiro ku butwari no ku ntwari z'u Rwanda muri rusange
Habayeho ikiganiro ku butwari no ku ntwari z’u Rwanda muri rusange
Mudacogora Jean de Dieu yashimiwe kuba arera abana batatu b'impfubyi kuva muri 2020
Mudacogora Jean de Dieu yashimiwe kuba arera abana batatu b’impfubyi kuva muri 2020
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka