Kamonyi: Yakuwe mu kirombe ari muzima nyuma y’umunsi urenga kimugwiriye

Abagabo babiri bari bagwiriwe n’ikirombe mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Rugarika, Akagari ka Nyarubuye mu Mudugudu wa Ndagwa tariki 31 Mutama 2024, umwe yabashije kuvamo ari muzima nyuma yo kumaramo umunsi umwe n’amasaha 5.

Yagwiriwe n'ikirombe akivanwamo nyuma y'umunsi urenga ari muzima
Yagwiriwe n’ikirombe akivanwamo nyuma y’umunsi urenga ari muzima

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yatangarije Kigali Today ko uwo mugabo w’imyaka 47 y’amavuko, babashije kumukuramo ari muzima, gusa ngo yari afite ibikomere byinshi ku mubiri.

Ati “Ni byo yamaze amasaha menshi yagwiriwe n’ikirombe, kuko umunsi wari warangiye ndetse warenzeho n’andi masaha. Ku bufatanye n’abaturage ndetse n’inzego z’umutekano twabashije kumuvanamo ari muzima, gusa yari afite ibikomere byinshi ku mubiri biba ngombwa ko ahita yoherezwa kwa muganga ku bitaro bya Rukoma, kugira ngo yitabweho”.

SP Habiyaremye avuga ko mugenzi we Niyonsaba Eric w’imyaka 43 y’amavuko, yari yakuwemo yapfuye ku munsi ikirombe cyari cyabagwiriye, tariki 31 Mutarama 2024.

Aba bagabo bombi bahuye n’impanuka aho bari bagiye mu kirombe gucukuramo amabuye y’urugarika mu buryo bunyuranyije n’amategeko, birangira kibaridukiye hejuru.

SP Habiyaremye avuga ko iyi mpanuka yaturutse ku butaka bworoshye kubera imvura imaze iminsi igwa, ariko ko n’umwobo ufite ubujyakuzimu burebure bugera hafi metero 15, ikaba ariyo mpamvu umwe bamukuyemo yamaze kuhasiga ubuzima.

Kuba uyu mugabo yavanywemo ari muzima byabaye nk’ibitangaza by’Imana, kuko nta cyizere cyo ku mubona ari muzima abaturage bari bagifite, bitewe n’igihe kinini yari amaze muri icyo kirombe.

SP Habiyaremye yihanganishije umuryango wabuze uwabo, anagira inama abantu yo kwirinda gukora ubucukuzi butemewe n’amategeko, kuko usanga bikorwa nabi bikagira ingaruka ku buzima bw’abantu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyo isaha utaragera ntaho umuntu ajya byerekanako Imana ishoboye byose

Kayitare yanditse ku itariki ya: 3-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka