Kamonyi: Ubuyobozi bw’akarere bwasuye ababuriye ababo mu mpanuka y’ubwato

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bwasuye abaturage b’Akagari ka Masaka mu Murenge wa Rugarika baburiye ababo mu mpanuka y’ubwato bunayemerera inkunga, kuwa kane tariki 15/01/2015.

Ni nyuma y’impanuka y’ubwato bwavaga mu Murenge wa Rugarika bwerekeza mu wa Mageragere wo mu mujyi wa Kigali; abantu basaga 12 bakaburirwa irengero hakaba harabonetse imirambo ya bane muri bo.

Akarere kasuye abana baburiye ababyeyi bombi mu mpanuka y'Ubwato.
Akarere kasuye abana baburiye ababyeyi bombi mu mpanuka y’Ubwato.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques aherekejwe n’abakuriye inzego z’umutekano mu karere, basuye umuryango wa Mukakarangwa Janvière na Sibobugingo Jean Pierre bombi baguye mu mpanuka y’ubwato yabaye tariki 03/01/2015, bagasiga abana bane harimo umukuru w’imyaka 15 n’umuto w’imyaka 4.

Abaturanyi ndetse n’umuvandimwe wa Nyakwigendera batangaje ko uyu muryango ugihura n’ibyago bakomeje kuba hafi y’aba bana babafasha uko bashoboye.

Aba nibo bana bagizwe imfubyi ku babyeyi bombi n'impanuka y'ubwato.
Aba nibo bana bagizwe imfubyi ku babyeyi bombi n’impanuka y’ubwato.

Ubuyobozi bw’akarere bwabemereye inkunga y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 byo kubasura, bwemera no gukomeza kubaha inkunga y’ingoboka ya buri kwezi izajya ibafasha mu mibereho ya bo.

Umuyobozi w’akarere kandi yatangaje ko n’indi miryango yabuze ababo izahabwa n’ubuyobozi inkunga yo kuyisura no kuyifata mu mugongo kuko nta muyobozi wabonetse mu itabaro ryo gushyingura ababonetse kuko imirambo yabo itabonekeye rimwe.

Aragira ati “icyaduhagurukije gikomeye ni ukubihanganisha kuko tutabatabaye bitewe n’uko imirambo itabonekeye rimwe”.

Umukuru muri aba bana yari yiyemeje kureka ishuri ngo yite kuri barumuna be.
Umukuru muri aba bana yari yiyemeje kureka ishuri ngo yite kuri barumuna be.

Musabwasoni Francoise, uvukana na nyina w’abana bane baburiye ababyeyi bombi mu mpanuka, yashimye inkunga ubuyobozi bw’akarere bwemereye abana basizwe na ba nyakwigendera; by’umwihariko akaba ashimishijwe n’uko umwana mukuru muri uru rugo w’imyaka 15 wigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza, azakomeza kwiga dore ko yari yiyemeje kureka ishuri ngo abone uko yita kuri barumuna be.

Nyuma yo gusura uyu muryango, abayobozi bakoranye inama n’abaturage b’Akagari ka Masaka impanuka yabereyemo.

Ubwato nk'ubu ntibuzongera gukoreshwa mu ngendo zo muri Nyabarongo.
Ubwato nk’ubu ntibuzongera gukoreshwa mu ngendo zo muri Nyabarongo.

Aba baturage bari bahangayikishijwe n’uko ubuhahirane hagati ya bo n’Umurenge wa Mageragere bwahagaze kubera amato atujuje ibyangombwa yahagarizwe, bijejwe ko mu minsi ya vuba hazaboneka ubundi bwujuje ibyangombwa buzabafasha gusubukura ingendo.

Ngo mu nama y’umutekano hemejwe ko ubwato bwose buzajya bwambukiranya Nyabarongo bugomba kuba bukoresha moteri, bufite ubwishingizi bw’abagenzi ndetse bufite n’amakote yabugenewe yo kwambika abagenzi mu rwego rwo kwirinda ko habaye impanuka barohama.

Marie Josée Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka