Kamonyi: Uburwayi bwagaragaye mu myumbati ngo bwaba buturuka ku butaka

Nyuma y’uko hagaragaye uburwayi mu gihingwa cy’imyumbati bwateje igihombo mu bahinzi; Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yatanze imbuto nshya y’imyumbati ariko bayiteye na yo irarwara. Abahinzi bakeka ko ubu burwayi bushobora kuba buterwa n’ubutaka bahingamo, bakaba basaba ko bukorerwa isuzuma.

Mu myaka yatambutse, mu gihe cy’impeshyi wasangaga mu gice cy’Amayaga giherereyemo imirenge ya Nyamiyaga na Mugina yo mu Karere ka Kamonyi, ku mihanda hari ibitanda byanitseho imyumbati y’imivunde, ndetse n’imirima myinshi ihinzemo imyumbati.

Dore uko umwumbati umera iyo urwaye Kabore.
Dore uko umwumbati umera iyo urwaye Kabore.

Ariko mu mpeshyi y’umwaka wa 2015, ibintu byarahindutse, kuko igihingwa cy’imyumbati cyagaragayemo uburwayi bwa Kabore na Mozayike mu mwaka wa 2014, abahinzi basabwa kuyirandura bagahabwa indi mbuto nshya yo gutubura, nyamara na yo izamo uburwayi ku buryo kuri ubu bibaza niba uburwayi butari mu butaka bahingaho.

Kamali Jean Baptiste wo mu Kagari ka Mukinga, mu Murenge wa Nyamiyaga, yajyaga asarura toni 10 z’imyumbati mu murima we, ariko iyo yaranduye kubera uburwayi yakuyemo toni ebyiri gusa. Imbuto nshya bazanye na yo yatangiye kurwara nk’iya mbere. Ati «Ubona ko uburwayi bushobora kuba buri mu butaka. Ahubwo Leta izatwigire ikibazo kiri mu butaka.»

Umwe mu bakozi bashinzwe ubuhinzi mu Karere ka Kamonyi, Mukiza Justin, atangaza ko nubwo nta bushakashatsi burakorwa ku butaka buhingwamo ibyo bihingwa, gusubiza imbuto nshya mu butaka bwaranduwemo imyaka yarwaye, ari kimwe mu bituma n’iyo mbuto nshya yandura.

Ku mihanda hose mu Karere ka Kamonyi mu myaka ishize wasanganga banitse imivunde, indi myumbati myinshi iri mu murima none ubu ntayo ihagaragara kubera uburwayi bw'icyo gihingwa.
Ku mihanda hose mu Karere ka Kamonyi mu myaka ishize wasanganga banitse imivunde, indi myumbati myinshi iri mu murima none ubu ntayo ihagaragara kubera uburwayi bw’icyo gihingwa.

Agira ati «Ni byo koko imbuto nshya yararwaye, ariko abahinzi na bo babigizemo uruhare bayitera mu butaka baranduyemo imyumbati yarwaye. Ahari igiti cyari kirwaye, iyo uhashyize ikindi giti kizima na cyo gihita gifata bwa burwayi.»

Igihingwa cy’imyumbati cyahingwaga ku buso bungana na hegitari ibihumbi 15, Mukiza ntashidakanya ku gihombo abahinzi bahuye na cyo, ariko akavuga ko hari icyizere ku mbuto nshya iri gutuburwa kuko mu mwaka utaha wa 2016 bateganya kuzayitera kuri hegitari 500, abahinzi bakazashishikarizwa kuyitera ku butaka bushya.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka