Kamonyi: Mu gushyigikira Ikigega “Ishema ryacu”, abikorera biyemeje gutanga abarirwa muri miliyoni 15

Nyuma y’uko Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda rushyiriyeho Ikigega “Ishema ryacu” banga agasuzuguro k’amahanga; abikorera bo mu Karere ka Kamonyi bakoze inama nyungurana bitekerezo kuri uyu wa kane tariki 9 Nyakanga 2015, maze bemeza gushyira muri iki gigega amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri miliyoni 15.

Nyuma yo gusobanurirwa imokorere y’ikigega Ishema ryacu, abikorera bo mu Karere ka Kamonyi biyemeje gutanga umusanzu wabo kugira ngo bakomeze guhagarara ku ishema ryabo n’iry’igihugu muri rusange.

Ntivuguruzwa Jean Damascene, Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Kamonyi, avuga ko abikorera basanzwe batanga umusanzu wo gukemura ibibazo by’Abanyarwanda, nko mu gufasha abirukanywe muri Tanzaniya no kubakira abacitse ku icumu rya Jenoside. Bakaba biyemeje gufatanya n’abandi batanga umusanzu mu gushyigikira Lt Gen Karake.

Mukamusoni Francine, Umuyobozi wa Koperative “COPRORIZ Abahuzabikorwa”, ashimira abashyizeho iki kigega kuko gituma Abanyarwanda bihesha agaciro.

Yagize ati “Abanyarwanda dukunda kwihesha ishema, muri rusange abanyamuryango ba koperative mpagarariye dukunda igihugu, nitumara kuganira nizeye ko bose bazagira icyo batanga muri iki kigega.”

Cyakora, bifuza ko iyi yaba intangiro, ubundi iki kigega kigakomeza gushyirwamo umusanzu wo gufasha igihugu igihe habaye ibibazo.

Dusabumuremyi Pamphile, umwe mu bikorera bo mu Murenge wa Mugina, agira ati “Birakwiye kugira ngo habeho ikigega gihoraho. Tuzakomeza dushyiremo amafaranga kugira ngo igihe cyose haboneka impamvu isaba amafranga tube twakiyambaza.”

Ikigega “Ishema ryacu” cyatangijwe ku wa 26 Kamena 2015, gitangijwe n’ Urugaga rw’Abikorera ariko n’abandi Banyarwanda bahamagarirwa kugishyigikira.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka