Kamonyi: Imvura ivanze n’umuyaga yasambuye ibiro by’Akagari ka Mugina
Imvura yaguye ku cyumweru tariki 5 Mata 2015, yarimo umuyaga mwinshi usambura inyubako y’Akagari ka Mugina gaherereye mu Mudugudu wa Mugina, mu Murenge wa Mugina inangiza bikoresho byari biri mu biro birimo n’impapuro.
Imvura yaguye ahagana saa kumi z’umugoroba, abantu hirya no hino bari kwizihiza umunsi mukuru wa Pasika. Inyubako y’ibiro by’akagari ka Mugina isakambuka uruhande rumwe, amabati araguruka, maze ibikoresho byose byari mu biro by’umunyamabanga nshingwabikorwa biranyagirwa.
Habimana Alexis, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mugina wahise uhagera mu mvura akimenyeshwa ko igisenge cy’ibiro by’akagari cyagurutse, avuga ko nubwo ibikoresho birimo amadosiye y’akazi byanyagiwe, ngo ntibyangiritse cyane.
Mu gitondo cyo ku wa mbere bakaba bazindutse babyanika ngo barebe ko byakumuka.
Inyubako y’akagari ka Mugina yasakambutse, isanzwe iri kuvugururwa kuko yagaragaraga nk’ishaje.
Amabati yagurutse yangiritse, ku buryo atakongera gukoreshwa, Umunyamabanga Nshingwabikorwa atangaza ko babimenyesheje inzego zibakuriye kugira ngo babafashe kongera gusakara. Imirimo y’akagari ngo yimuriwe mu gice gito kitasakambutse.
Uretse inyubako y’akagari yakozweho n’imvura, mu mudugudu wa Mporo, muri aka kagari ka Mugina, inzu y’uwitwa Ntiyamira Jean Marie Vianney na yo yagurukishije igisenge.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|