Kamonyi: Imurikabikorwa ni inzira yo kumenyekana no kwigira ku bandi
Abafatanyabikorwa b’akarere ka Kamonyi batangiye kumurika ibikorwa bya bo mu rwego rwo kumenyekanisha ibyo bakora no kwigira ku bandi mu rwego rwo kunoza imikorere.
Iri murikabikorwa ry’iminsi itatu ryatangiye tariki 20/02/2013 rirabera mu murenge wa Runda, ku kibuga cy’umupira cyo ku Ruyenzi, ryitabiriwe n’abagera kuri 60 harimo amakoperative, imiryango itegamiye kuri Leta ikora ibikorwa by’inyungu rusange, Ibigo by’imari n’amabanki, ndetse na bamwe mu bikorera bakorera mu karere ka Kamonyi.
Ngarambe Mathias, umukozi wa RALGA (Ishyirahamwe ry’uturere n’umujyi wa Kigali) watangije iri murikabikorwa, avuga ko iki gikorwa kigamije kumenyesha abaturage ibikorwa by’ibigo bitandukanye babona hafi ya bo mu karere n’uko bikora.
Aragira ati “Ibi bigamije ko muntu uwo ari wese amenya icyo umushinga uyu n’uyu ukora mu buryo buciye mu mucyo; atari ukubyumva ariko batazi icyo bakora”. Ibi ngo biri muri gahunda y’ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza, aho buri muturage wese agomba gusobanurirwa ibimukorerwa.
Imurikabikorwa kandi rigamije guhuza ingufu no kumenyana hagati y’abafatanyabikorwa bakorera mu karere bakungurana ibitekerezo, bityo ibikorwa bya buri wese bikarushaho guteza imbere umuturage ariwe mugenerwabikorwa.
Ndahiro Osea, Perezida w’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa (JADF) b’akarere ka Kamonyi, atangaza ko kumurika ibikorwa ari inzira yo kwigira ku bandi. Ngo igihe abafatanyabikorwa bahuye, bamwe bagira ibyo bigira ku bandi maze bakarushaho kunoza ibyo bakora.
Abatabiriye kumurika ibikorwa bya bo, bashima iki gikorwa, kuko kibafasha gushyira ahagaragara ibikorwa bya bo; kuri bo ngo iyi ikaba ari inzira yo kumenyakana no kongera umusaruro.
Barayavuga Jean Bosco, umuhinzi w’imboga wo muri Koperative KOAIMBOKA, avuga ko mu imurikabikorwa bahabonera isoko ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bakabamenyekanisha aho bakorera.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|