Kamonyi: Hatangiye kubakwa umuyoboro uzakemura ikibazo cy’amazi

Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi (WASAC) cyatangiye kubaka umuyoboro w’amazi mu Murenge wa Kayenzi uzageza amazi ku baturage bihumbi 35.

Kuri uyu wa 27 Mutarama 2016, ni bwo imiromo yo kubaka uyu muyoboro wa kilometero 71 yatangijwe ku mugaragaro mu Karere ka Kamonyi.

Abayobozi basobanurirwa igishushanyo cy'umuyoboro.
Abayobozi basobanurirwa igishushanyo cy’umuyoboro.

Uyu muyoboro uzakura amazi mu musozi wa Ntwari uyageze mu mirenge ya Kayenzi, Karama, Musambira na Gacurabwenge. Abaturage b’iyi mirenge bakaba bafite ikibazo cy’amazi kuko uretse amariba yo mu mibande, indi miyoboro yari yarapfuye.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques, yavuze ko abaturage bahoraga bataka ikibazo cy’amazi, ariko ubuyobozi bw’igihugu bukaba bwaremeye kubaha umuyoboro wo kubagoboka.

Yagize ati “Twizeye y’uko muri aya mezi 18 tuzaba tugeze ku kigereranyo kiri hejuru cy’abantu bafite amazi, kuko WASAC nimara kudukorera uyu muyoboro, tuzabona uko tubungabunga imiyoboro mito itanga amazi nka Mbizi, Cyabasatsi, Murambi, Kibuza, Rugarika na Rutobwe.”

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwari, yavuze ko igikorwa cyo kugeza ku baturage amazi meza ari ikimenyetso cy’imiyoborere myiza kuko giha agaciro Abanyarwanda bafashwa kwigira no kwiyubaka. Ati “Iki gikorwa kirakomeye kuko amazi ni isoko y’ubuzima.”

Munyaneza Modeste, utuye mu Mudugudu wa Gikurubuye, Akagari ka Mataba, avuga ko nibamara kugezwaho amazi mezi, ikibazo cy’umwanda ugaragara mu ngo no mu maresitora, kizagabanuka kandi bakareka kuvunika bamanuka mu kabande kuvoma.

Umuyobozi ushinzwe gukwirakwiza amazi muri WASAC, Mukesha Amandine, yahamagariye abaturage kwitabira kwaka akazi mu mirimo yo gukora umuyoboro, kugira ngo babone amafaranga.

Abaturage bakoresha amazi meza mu Karere ka Kamonyi babarirwa ku kigereranyo cya 76%. Nyuma yo kubaka uyu muyoboro uzashyirwaho amavomero rusange 50, ukageza amazi no mu ngo z’abaturage, biteganyijwe ko ikigereranyo kizagera kuri 86%.

Imirimo yo kubaka uyu muyoboro izamara amezi 18, ikazatwara arenga miliyari 2Frw.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

abaturage ba kamonyi tunejejwe n’iki gikorwa ngirakamaro kizaruhura ijerekani abirirwaga bayavoma ku mutwe.

ndume yanditse ku itariki ya: 28-01-2016  →  Musubize

Turabyishimiye cyane kuba tugiye guhabwa amazi cyane cyane ko nabonye igipimo cyo kuyageza mu ngo kiri hejuru. Bravo

Hakizimana Emmanuel yanditse ku itariki ya: 28-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka