Kamonyi: Haracyashakishwa abantu basaga 12 barohamye muri Nyabarongo

Nyuma y’uko ubwato bukoze mu mbaho bwari butwaye abantu bavaga mu murenge wa Rugarika berekeza mu wa Mageragere, burohamye muri Nyabarongo; abantu 11 nibo barohowe ari bazima na ho abandi basaga 12 ntibaraboneka.

Polisi y’igihugu yatumyeho abahanga bazi gushakisha mu mazi bita “marines”kugira ngo baze gukora ubutabazi bifashishije ubwato bwa moteri kuko abaturage bo bavuga ko harimo ingona zishobora kurya abo barohamye cyangwa undi wese wajyamo agiye gutabara.

Umugezi wa nyabarongo unyura mu karere ka Kamonyi aho impanuka y'ubwato yabereye.
Umugezi wa nyabarongo unyura mu karere ka Kamonyi aho impanuka y’ubwato yabereye.

Ubu bwato bwarohamye ahagana mu ma saa moya n’igice za mu gitondo, cyo ku wa gatandatu tariki 3/1/2015 ngo bwari butwaye abantu benshi bavaga mu murenge wa Rugarika bajya kurema isoko rya Butamwa mu murenge wa Mageragere.

Avuga ku cyateye impanuka, Uwizeyimana Straton wagize uruhare mu kurohora abarokotse, akaba ari umurinzi w’ibisheke aha mu gishanga, atangaza ko bwari bupakiye cyane kuko bwarimo abantu bagera kuri 30 n’imizigo ya bo kandi bukaba bwari bushaje.

Rutsinga Jacques, Umuyobozi w'akarere ka Kamonyi n'inzego za Gisirikare na Polisi bahise bahagera. Aha ubaganiraga n'umwe mu batangabuhamya.
Rutsinga Jacques, Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi n’inzego za Gisirikare na Polisi bahise bahagera. Aha ubaganiraga n’umwe mu batangabuhamya.

Uwimana Alphonsine warohowe n’umusore bari bari kumwe uzi koga, akaba yari agiye gucuruza imyumbati mu isoko rya Butamwa riri mu murenge wa Mageragere, nawe ahamya ko ubwato bwari bushaje kuko bwari bwararobotse ku buryo bagendaga badahamo amaze.

Aragira ati “tugezemo hagati mbona bwuzuye amazi menshi, dusaba umusare gusubira inyuma ariko aranga. Abasore batangiye kuyadaha, ariko tugiye kugera hakurya aba yabaye menshi cyane duhita ducubiramo duhita twirohamo”.

Abaturage bari baguye mu kantu bategereje ko hari undi muntu babona mu mazi.
Abaturage bari baguye mu kantu bategereje ko hari undi muntu babona mu mazi.

Ngo bari basanzwe bakora ingendo mu bwato ikibazo cyabaye ni icy’uko ubwo barimo bwari bwararobotse.

Muri 11 barokotse, 6 bafite ubuzima bwiza basubiye mu miryango ya bo, abandi batanu nibo bagikurikiranirwa ku kigo nderabuzima cya Kigese kiri mu murenge wa Rugarika, aba nabo bakaba bafite ubuzima bwiza uretse umwe urembye cyane ushobora kwimurirwa ku bitaro byisumbuyeho.

Ku nkuka za Nyabarongo haba ku ruhande rwa Kigali n’urwa Kamonyi, hose hari abaturage n’abayobozi bahagaze bareba mu mazi, ariko nta n’abazi koga ntibatinyuka kujya gushakira ababuze mu mazi kuko bafite ubwoba bw’ingona bavuga ko ziba muri Nyabarongo ari nyinshi.

Batanu mu barokotse bahise bajyanwa ku kigo nderabuzima cya Kigese biherereye mu karere ka Kamonyi.
Batanu mu barokotse bahise bajyanwa ku kigo nderabuzima cya Kigese biherereye mu karere ka Kamonyi.

Umuvugizi wa Polisi. Chief Supertendant Celestin Twahirwa, nawe watabaye aje kureba uko iki kibazo kifashe, aratangaza ko batumije abapolisi b’abahanga mu by’amazi bakunze kwita “aba-marine”, ngo baze bashakishe abo baheze mu mazi. Ati “ n’iyo baba bapfuye ariko imirambo yabo ikaboneka”.

Byari bikunze kubaho, ko abaturiye yabarongo bakoresha ubwato mu migenderanire n’imirenge baturanye. Muri Gashyantare umwaka ushize mu murenge wa Ngamba muri Kamonyi naho impanuka nk’iyi yahitanye abantu barindwi.

Umuvugizi wa Polisi akaba yibutsa abantu bakoresha ubwato mu ngendo gukoresha ubwato bwa moteri kandi ababugiyemo bakambara amagilet yabugenewe ngo abatabare ihaba impanuka. Iki cyambu cyarohamyemo abantu cyabaye gihagariswe gukoreshwa mu gihe hataraboneka ibyo bikoresho bisabwa.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

imana ikomeze imiryango yaburiyemo ababo.

bertin yanditse ku itariki ya: 20-01-2015  →  Musubize

imana ikomeze kuba hafi y’imiryango yaba bakoze impanuka kandi inabafashe byibura aba babuze baze kuboneka

rutsinga yanditse ku itariki ya: 3-01-2015  →  Musubize

umva twakora iki? kugira ngo ubugo bushire mubantu

Gatera F.Xavier yanditse ku itariki ya: 3-01-2015  →  Musubize

nyagasaniweeee watabaye abawekoko.mana?

fideli yanditse ku itariki ya: 3-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka