Kamonyi: Bari bishimiye amazi meza ariko bayavomye igihe gito

Nyuma y’ukwezi kumwe, abatuye ku Mukunguri mu Karere ka Kamonyi bagejejweho amazi meza, bahagaze kuyavoma kuko umuyoboro wagize ikibazo.

Aya mazi yari yatashye ku mugaragaro tariki 5/11/2015, yatanzwe n’uruganda rutonora umuceri rwa Mukunguri MRPIC, mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’abaturage bakoresha amazi mabi n’abavoma kure.

Iriba ryo ku Mukunguri ryamaze ukwezi kumwe, rihita rikama.
Iriba ryo ku Mukunguri ryamaze ukwezi kumwe, rihita rikama.

Uruganda rwubatse iriba mu Mudugudu wa Kamahuru, Akagari ka Mukinga, Umurenge wa Nyamiyaga, rikavomwaho n’abaturage b’uyu mudugudu ndetse n’abaturanyi bo mu Mudugudu wa Mataba y’epfo mu kagari ka Kabugondo mu murenge wa Mugina.

Abaturage bari bishimiye kuvoma kuri iri riba riri bugufi kandi rizana amazi meza, ariko barivomyeho ukwezi kumwe gusa, bongera kuvoma amazi mabi badaha mu mugezi w’Umukunguri no mu migende iwisukamo.

Nubwo amazi bayagura amafaranga y’u Rwanda 20 ku ijerikani, ngo bari baracice ku gukoresha amazi mabi nk’uko Nzaramba Simoni abivuga.

Agira ati “Aya mazi tukimara kuyabona, twari twishimye ko tutazongera gukoresha amazi mabi none agiye tutayavomye n’ukwezi.”

Umuyobozi wa MRPIC, Niyongira Usiel, avuga ko ikibazo cyo kubura amazi cyatewe n’uko umuyoboro wa Shyogwe - Mayaga ubazanira amazi wagize ikibazo, kikaba gihangayikishije uruganda kuko na rwo rumaze ukwezi n’igice rutagira amazi.

Aragira ati “Mu by’ukuri, icyo ni ikibazo kitaduturukaho, kiva ku bayaduha. Gusa natwe biratubabaza. twebwe intego yo kugeza amazi meza ku baturage twayigezeho, ikibazo ni abashinzwe kuyaduha batabyubahiriza. Turimo gukora ubuvugizi ngo umuyoboro bawukore vuba.”

Niyonsenga Richard, umukozi ukurikirana umushinga wo gutanga amazi muri sosiyeti HFI PROCOM, ari na yo yatanze amazi yo ku Mukunguri, avuga ko ikibazo cy’uko ako gace kadafite amazi batakimenyeshejwe kuko ngo ubusanzwe abo baha amazi banabakemurira ibibazo bigaragara mu miyoboro nta kiguzi babatse.

Niyonsenga avuga ko bagiye gukurikirana bakamenya ikibazo gihari icyo ari cyo, bagashaka uko bagikemura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka