Kamonyi: Abaturage bongeye gusaba abadepite kuvugurura Itegeko nshinga kugira ngo batore Kagame

Abaturage bo mu karere ka Kamonyi basabye abadepite kuvugurura itegeko nshinga kugira ngo Perezida Kagame akomeze ayobore u Rwanda. Babibasabye ubwo aba badepite babasuraga mu rwego rwo kugirana nabo ibiganiro kuri iyi ngingo, kuri uyu wa mbere tariki 20 Nyakanga 2015.

Uru rugendo rwateguwe nyuma y’uko Inteko ishingamategeko y’u Rwanda yemeye ubusabe bw’Abanyarwanda basaga miliyoni eshatu, basabye mu nyandiko ko ingingo y’Itegeko nshinga, ibuza umukuru w’igihugu kwiyamamariza kuyobora inshuro zirenze ibyeri.

Abagera kuri 50 batanze ibyifuzo byo kuvugurura itegeko nshinga.
Abagera kuri 50 batanze ibyifuzo byo kuvugurura itegeko nshinga.

Iki gikorwa kizarangira ku itariki 11 Kanama 2015, mu karere ka Kamonyi cyahereye mu mudugudu wa Taba ho mu murenge wa Rukoma, abaturage b’ingeri zitandukanye bakaba basabye abadepite ko ingingo ya 101 y’itegeko nshinga yavugururwa bakongera bagatora Kagame ugiye kurangiza kuyobora manda ebyiri yatorewe.

Iyi ngingo rero ngo basanga ikumira perezida wa Repubulika Paul Kagame kongera kwiyamamaza ngo ayobore manda ya gatatu kandi amaze kubageza ku byiza byinshi, birimo umutekano, iterambere, imibereho myiza, n’imiyoborere myiza.

Abanyarukoma bishimira ibyo Kagame yabagejejeho bigatuma bifuza ko akomeza kubayobora.
Abanyarukoma bishimira ibyo Kagame yabagejejeho bigatuma bifuza ko akomeza kubayobora.

Bashimiye inteko ishinga amategeko y’u Rwanda ko itasubije inyuma ubusabe mu nyandiko bakoze, maze bongera gusaba ko hakorwa Kamarampaka bagatorera ko iyo ngingo ihinduka.

Umwe muri bo aragira ati “Icyifuzo cyacu ni uko Paul Kagame atuyobora, ndetse byaba ngombwa akatuyobora kugeza ubwo twimuriwe mu ijuru.”

Hon Alphonsine na Clotilde hagati baje kumva ibitekerezo by'abaturage.
Hon Alphonsine na Clotilde hagati baje kumva ibitekerezo by’abaturage.

Itegeko nshinga igihugu kigenderaho ryatowe n’abaturage mu mwaka wa 2003, ariko abaturage basobanura ko impamvu iyo ngingo batari basabye ko ivugururwa mbere yo kuritora, ari uko batari bakabonye ko bambaye ikirezi ari cyo kuyoborwa na Paul Kagame.

Depite Mukarugema Alphonsine wazanye na Mukakarangwa Clotilde kumva ibitekerezo by’abaturage, yabijeje ko ubutumwa bwa bo azabugeza mu nteko bagafatanya n’izindi ntumwa za rubanda kubyigaho.

Abatuye Rukoma baje gussobanurirwa ingingo z'itegeko nshinga.
Abatuye Rukoma baje gussobanurirwa ingingo z’itegeko nshinga.

Yagize ati “Uyu ni umurenge wa mbere duhereyeho kandi tugomba kuzenguruka n’indi mirenge 11 y’akarere ka Kamonyi twumva ibitekerezo by’abaturage. Tuzabihuza n’iby’izindi ntumwa za rubanda ziri mu tundi turere, tubifatire umwanzuro.”

Aba baturage barasaba ko ingingo ibuza kagame kongera kwiyamamaza ivugururwa, ariko ntibagaragaza umubare wa manda zashyirwamo, uretse ko hari n’abifuza ko Kagame yakomeza kuyobora inshuro zose azashaka kuko bavuga ko nta wundi wamuyingayinga.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka