Kamonyi: Abamotari barinubira imikorere ya Koperative ya bo

Mu gihe Polisi ivuga ko mu mwaka wa 2015 nta mumotari ugomba gukora adafite uburenganzira bwo gutwara abagenzi butangwa na RURA, abo muri Koperative KAMOTRACO bahangayikishijwe n’uko batazakora kuko perezida wa Koperative yabo bamuhaye amafaranga ariko akaba atarabubagezaho.

Mu nama yahuje ishami rya Polisi ikorera mu muhanda mu karere ka Kamonyi n’abamotari bakorera ku iseta ya Ruyenzi ho mu murenge wa Runda,tariki 30/12/2014, ukuriye umutekano wo mu muhanda AIP Gasirabo Gaston yabamenyesheje ko kuva tariki ya 1 Mutarama 2015, uzafatwa yatwaye umugenzi kuri moto adafite uburenganzira butangwa n’Ikigo ngenzura mikorere RURA aribwo “autorisation de transport”, azacibwa amande.

Ibi abamotari babimenyeshejwe hasigaye umunsi umwe ngo umwaka urangire, kandi abenshi mu bari muri Koperative KAMOTRACO nta “autorisation” bafite. Bavuga ko bazishyuye muri Koperative ariko kugeza ubu perezida wa bo Nkurunziza Benjamin akaba atarazibagezaho.

Polisi yibukije abamotari ko guhera tariki 01/01/2015 uzajya afatwa adafite "autorisation" azajya acibwa amande.
Polisi yibukije abamotari ko guhera tariki 01/01/2015 uzajya afatwa adafite "autorisation" azajya acibwa amande.

Uwitwa Bikorimana Felix, avuga ko yatanze amafaranga ya autorisation mu kwezi kwa Gashyantare 2014, none umwaka urashize atarayibona. Ngo kubura icyo cyangombwa bituma iyo ajyanye umugenzi i Kigali ahura n’abagenzura abamotari ba ho bamuca amande.

Aribaza uko azabona Autorisation mu gihe ku cyicaro cya Koperative yanditse ku rutonde rw’abafite autorisations zaburiye irengero. Arabaza ati « nzabona autorisation yanjye gute kandi ambwira ko yaburiwe irengero kandi aho ngiye bakamfata » ?

Nkurunziza Benjamin, Perezida wa KAMOTRACO, uvugwaho kudashakira abanyamuryango be « autorisations », atangaza ko kuba zitaraboneka byatewe n’uko koperative yatinze kubona icyemezo cyo gukora aricyo « licence » kandi izo autorisations zikaba zitangwa binyujijwe muri Koperative.

Uyu muyobozi ariko nawe afite ikibazo cy’amafaranga y’abanyamuryango 70 batanze bagikorera muri Sosiyeti ya SOTRAMORWA, kuri ubu yahagaritswe gukora. Ngo iyo sosiyeti yari imwe mu za Sendika SYTRAMORWA, none mu gushakisha irengero ry’ayo mafaranga, Koperative yandikiye ubuyobozi bwa Sendika ibusaba ko bwabafasha kubonera abo banyamuryango autorisations za bo.

Abamotari bashinja umuyobozi wa koperative ko bamuhaye amafaranga ngo abakire "autorisation" ntabikore.
Abamotari bashinja umuyobozi wa koperative ko bamuhaye amafaranga ngo abakire "autorisation" ntabikore.

Hari n’ikindi kibazo cy’abanyamuryango baguze moto nshya bagahita bazisabira na autorisation, ariko aho kuzihabwa bakaba basabwa gutanga amande y’amafaranga ibihumbi 25 kandi batarigeze barenza igihe cy’ukwezi giteganywa na RURA.

Munyaneza Jean Bosco avuga yaguze moto tariki 28/10/2014 yishyura autorisation tariki ya 1/11/2014 ; none ngo aho kuyimuha baramwaka amande kandi ngo hari n’abandi bagera kuri 20 basangiye ikibazo.

Ibi na byo Perezida wa Koperative abigarukaho, akaba avuga ko n’ubwo bishyuye mbere, RURA yabaciye amande kuko koperative yabo yari itarabona icyemezo.Ngo cyabonetse tariki 1/12/2014, aha akaba ariho ubusabe bwa bo buhera bugira agaciro. Ibi byose abanyamuryango bo babibonamo imikorere mibi ya Perezida wa bo, bakamusaba kuva ku buyobozi.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka