Kamonyi: Abakuru b’imidugudu bitwaye neza bahembwe amagare

Abakuru b’imidugudu 59 yo mu karere ka Kamonyi bakoze neza mu gukangurira abaturage kubahiriza gahunda za leta no gutanga serivisi nziza bahembwe amagare kuwa kane tariki 31/01/2013.

Aya magare bayashyikirijwe n’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Dr Alvera Mukabaramba, wabasabye gukomeza gukorana umurava.

Abakuru b’imidugudu yose igize imirenge ya Runda na Kayumbu, bahembwe amagare kuko imirenge ya bo yishyuye ubwisungane mu kwivuza 100%.

Umwe mu bakuru b'imidugudu wahawe igare.
Umwe mu bakuru b’imidugudu wahawe igare.

Hahembwe kandi abakuru b’imidugudu bagaragaje kwitangira akazi kurusha abandi muri buri kagari, batanga serivisi nziza kandi bagatanga raporo ku gihe.

Mukangarambe Francoise, Umukuru w’umudugudu wa Kambyeyi, akagari ka Gihinga , umurenge wa Gacurabwenge, atangaza ko igihembo ahawe agikesha kwimika gahunda y’imiyoborere myiza kuko yegera abaturage bakaganira kuri gahunda inzego zo hejuru zimugezaho, kandi bagafatanya gukemura ibibazo.

Mukangarambe avuga ko umudugudu we warangije kwishyura ubwisungane mu kwivuza, ibyo akaba abikesha ubukangurambaga yakoze afatanyije n’abagize Komite nyobozi y’umudugudu ndetse n’abakangurambaga b’iterambere.

Aragira inama abandi bakuru b’imidugudu kwitangira akazi k’ubukorerabushake kuko baba bakagiyeho nta gahato; bagakora nta gihembo aho kutubahariza inshingano bahabwa bitwaje ko badahembwa.

Abayobora imidugudu igize imirenge ya Runda na Kayumbu bahawe amagare bose.
Abayobora imidugudu igize imirenge ya Runda na Kayumbu bahawe amagare bose.

Ayo magare bahawe, bamwe bishimiye ko babonye inyoroshyarugendo izajya ibafasha kugera ku baturage bayobora ndetse no ku biro by’utugari ku buryo bwihuse.

Kubwa Niyonsenga Gerard, umukuru w’umudugudu wa Shaka, akagari ka Cyambwe, umurenge wa Musambira, ngo nta mbogamizi z’urugendo rwaba urujya ku kagari cyangwa ku murenge azongera kugira.

Uyu munsi kandi, abakuru b’imidugudu yose igize akarere ka Kamonyi, polisi, ingabo n’ukuriye Inkeragutabara mu kagari, bashyikirijwe telefoni na SIM card zizajya zibafasha guhanahana amakuru, mu rwego rwo kubungabunga umutekano.

Banahawe telefoni zo kubafasha mu makuru.
Banahawe telefoni zo kubafasha mu makuru.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yasabye abayobozi bose gushyira ingufu mu gukemura ibibazo by’abaturage; cyane cyane muri uku kwezi kw’imiyoborere myiza kuko uku kwezi ari “ivuriro ry’ibibazo by’abaturage”.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka