Kamonyi: Abakozi basabwe gukoresha imbaraga zidasanzwe mu nzibacyuho

Nyuma y’uko Komite Nyobozi y’Akarere ka Kamonyi isoje imirimo yayo, mu gihe hategurwa amatora y’abazayisimbura, abakozi basabwe gukomera ku nshingano zabo.

Ku mugoroba wo ku wa 28 Mutarama 2016, abagize Inama Njyanama na Komite Nyobozi y’Akarere ka Kamonyi bamurikiye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ako karere na bamwe mu bakozi bako ibyagezweho mu gihe cy’imyaka itanu bamaze bayobora, maze babasaba kusa ikivi basize.

Rutsinga Jacques, wayoboraga Akarere ka Kamonyi, ahereza igitabo gikubiyemo ibikorwa Bahizi ugiye kuba asigaranye akarere mu nzibacyuho.
Rutsinga Jacques, wayoboraga Akarere ka Kamonyi, ahereza igitabo gikubiyemo ibikorwa Bahizi ugiye kuba asigaranye akarere mu nzibacyuho.

Uwari Visi Perezida w’Inama Njyanama, Biziyaremye Gonzague, yibukije abakozi b’akarere ko bagomba gukurikirana ibibera mu karere byose kuko hari abitwaza inzibacyuho bagakora ibinyuranye n’amategeko bitwaje ko nta buyobozi buhari.

Atanga urugero rw’abashobora gufatirana inzibacyuho bakuba nta byangombwa . Araburira abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge kuba maso.

Ati “Tumenye ko icyo gihe tugomba gukoresha imbaraga zidasanzwe. Kugira ngo abantu batumva ko bari mu nzibacyuho bakikorera ibyo bishakiye”.

Nyuma yo guhabwa ubuyobozi, Bahizi Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere , yasabye abakozi kumufasha kurangiza inshingano zo kwita ku karere; abasaba kwirinda kugira agahinda k’abayobozi bagiye, ahubwo bagaharanira ko ibikorwa batangiye birangira neza.

Yagize ati “Njyewe icyo bampaye ni ukuba mbari imbere ariko ubuyobozi turabusangiye. Muzamfashe twirinde ko hagira igihungabanya umutekano, igisubiza imihigo inyuma cyangwa se ko hagira ikindi kibazo kivuka.”

Abakozi basabwe gushyira imbaraga zidasanzwe mu kazi mu gihe cy'inzibacyuho.
Abakozi basabwe gushyira imbaraga zidasanzwe mu kazi mu gihe cy’inzibacyuho.

Uretse ibyagezweho, uwari Umuyobozi w’Akarere, Rutsinga Jacques, yamurikiye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere urutonde rw’imihigo y’akarere, imitungo y’akarere irimo iyimukanwa n’itimukanwa, abakozi n’ibibazo by’abaturage bitaracyemuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka