Kamonyi: Abagize itsinda rya Dutabarane baribaza iherezo ry’imisanzu yabo

Nyuma y’ihagarikwa ku mirimo rya Mutsindashyaka Jean Caude wari umukuru w’Umudugudu wa Musebeya, mu Kagari ka Muganza ho mu Murenge wa Runda; abaturage b’uwo mudugudu bagera ku 130 bibaza iherezo ry’umutungo w’Itsinda rya “Dutabarane” yari akuriye dore ko batanzemo amafaranga ya bo.

Mutsindashyaka yahagaritswe n’Inteko y’abaturage y’umudugudu muri Mutarama 2015. Ibyo byabaye nyuma y’amezi 5 abaturage bafite ibibazo ku mutungo w’Itsinda rya Dutabarane uyu mugabo yaguzemo ikibanza ariko bakaba batagifitiye ibyangombwa.

Bamwe mu baturage bavuga ko barangije guhomba amafaranga bamaze imyaka ine bakusanya batanga amafaranga 400 ya buri kwezi, kuko batazi uko azakurikiranwa n’inama z’abagize itsinda zikaba zitagikorwa.

Umukecuru mwe aragira ati “amafaranga 400 ya buri kwezi ni menshi. Twabaye injiji kandi injiji barazirya koko”.

Abatuye Umudugudu wa Musebeya bari mu itsinda "Dutabarane" bibaza irengero ry'umutungo wabo.
Abatuye Umudugudu wa Musebeya bari mu itsinda "Dutabarane" bibaza irengero ry’umutungo wabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Muganza, Mutesa Erneste, atangaza ko Mutsindashyaka n’abandi bari bafatanyije kuyobora umudugudu bahagaritswe kubera ko abaturage banengaga imikorere ya bo ariko ko ikibazo cy’amafaranga ya Dutabarane yakimenye nyuma.

Mu gihe abagize Dutabarane bari bazi ko mu mafaranga yo gutabarana batanze havuyemo ayaguzwe ikibanza cyo kubakamo ishuri ry’inshuke; ubuyobozi bw’akagari bwo ngo Mutsindashyaka yabubwiraga ko icyo kibanza ari icy’umudugudu kandi ko abaturage bafite umuhigo wo kubakamo ibiro by’akagari.

Ngo hari ikibazo cy’uko ibyangombwa n’impapuro z’ubugure bw’iki kibanza bitagaragara, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari akaba avuga ko ateganya inama n’abaturage bose bagacocera hamwe iby’iki kibazo, maze umutungo wa bo ukagaragara.

Ubukerererwe mu kwishyura ikibanza nibyo byateje ikibazo

Mutsindashyaka ariwe Perezida wa Dutabarane, avuga ko ikibazo kiri mu itsinda akuriye gishingiye ku mafaranga basigayemo uwo baguze ikibanza, akaba yaranze kukibarekurira bagiye kuyamwishyura kuko yavugaga ko batinze kuyamuha akaba atazakibaha batamwungukiye.

Ngo bari bakiguze amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 400 mu mwaka wa 2012, ariko bishyura ibihumbi 225, bamusigaramo ibihumbi 175. Muri Mutarama 2015 bagiye kumwishyura ayo yari yasigaye arayanga abasaba ko bamwungukira ibihumbi 200, ngo bakwanga nawe akazabashakira ayo bamuhaye akayabasubiza kuko agaciro k’ibibanza kiyongereye.

N’ubwo ibyo kunguka bitari mu masezerano bagiranye, Nyirakamana wari wagurishije ikibanza, ahamya ko nibatamwungukira atazakibarekurira ahubwo azabasubiza amafaranga ya bo. Ati “ikibanza nabahaye nshaka amafaranga yo kurihira umwana wigaga mu wa kane wisumbuye none akaba ari muri Kaminuza”!

Ku bijyanye n’amasezerano y’ubugure, Mutsindashyaka avuga ko atari we wabitse impapuro baguriyeho, ahubwo ko ababitsi b’Itsinda aribo bazijyanye, ngo bakaba banga kuzigaragaza ngo bamusige icyaha bamwangishe abaturage.

Itsinda rya Dutabarane ryo muri Musebeya ryari ryashinzwe mu mwaka wa 2011, rigamije gutabara umunyamuryango wagize ibyago byo gupfusha umuntu wo mu rugo. Batangaga amafaranga 400 buri kwezi, ugize ibyago agahabwa ibihumbi 40.

Nk’uko umwanditsi w’Itsinda, Nikuze Daphrose abitangaza, ngo kuva muri Nyakanga 2014 bahagaze gutanga imisanzu ngo ibyo bibazo bibanze bikemuke. Uretse icyo kibanza kikiri mu bibazo ngo kuri konti y’itsinda hariho amafaranga arenga ibihumbi 120.

Marie Josée Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka