Kamonyi: Abatuye aho Fred Rwigema yavukiye biyemeje gukomeza Ubutwari bwe
Abaturage bo mu Murenge wa Nyamiyaga, aho Fred Gisa Rwigema yavukiye, baravuga ko bazahora bakora cyane kugira ngo izina rye ryatumye u Rwanda rubohorwa bataryanduza.
Babitangaje mu gihe bizihizaga umunzi mukuru w’Intwari z’u Rwanda, mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi, bagataha sitade bubatse yuzuye itwaye asaga Miliyoni 180Frw, uruhare rwabo rukaba rubarirwa hejuru ya 70%.
Major General Fred Gisa Rwigema, waguye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda yari anayoboye, ari mu Ntwari z’Imanzi we n’umusirikare utazwi wameneye Igihugu amaraso ngo kibohorwe.
Ibikorwa yakoze na n’ubu ntibizibagirana mu mitima y’Abanyarwanda, byagera iwabo ku ivuko mu Murenge wa Nyamiyaga, abaturage bakagaragaza ko bazakomeza kubaha izina rishimangira ibikorwa yakoze by’indashyikirwa, birimo no kumenera amaraso Igihugu.
Niyonagize Adrian wo mu Murenge wa Nyamiyaga, avuga ko ibikorwa bya Fred Gisa Rwigema bibaha imbaraga zo gukora cyane ngo biteze imbere, bityo ibyo yaharaniye bibashe kugerwaho kuko ineza yashakiraga Abanyarwanda badakwiye kuyisubiza inyuma.
Agira ati “Tugomba kugana ibikorwa by’iterambere, nta mugore ukibyara ngo ahagarike akazi cyangwa acikishirize amashuri. Tuba turiho ni uko hari abatumeneye amaraso, Fred Gisa rero yabimburiye abatumeneye amaraso, ngo tube turi abo turi bo, ni yo mpamvu ikivi yasize tugomba kucyusa”.
Undi musaza agira ati “Murabizi ko Gisa Fred yavukiye hano, igikorwa nk’iki cyo kwiyubakira Sitade ni we tubikomoraho kuko na we yashoboye byinshi kubera kwitanga. Natwe tugomba kumwigiraho ntiduhore dutegereje ko byose tuzabihabwa ntacyo dukoze, natwe tugomba kuba Intwari”.
LODA ihamya ko ibikorwa byo kwiyukabira sitade ari iby’Ubutwari
Umuyobozi mukuru wa LODA, Nyinawagaga Claudine, avuga ko azajya atanga urugero rw’Akarere ka Kamonyi, ku kuba barakoresheje neza ubushobozi bahawe butari bwinshi bakabasha kwiyubakira Sitade izafasha abana gukura bidagadura, bakunda siporo bikabarinda kurangara no kwishora mu biyobyabwenge.
Agira ati "Ubwo bufatanye muzabuhorane kuko iki ni igikorwa cy’Ubutwari, kuko mwabashije gukoresha bike mugakora umushinga wa VUP watanze igikorwa nk’iki".
Yongeraho ati “Ibikikorwa by’Ubutwari ntibizahagarare, mukomeze mube hafi abaturage bareke kumva ko bagira umwanda, kugira ngo abaturage bigire babifashijwemo na Leta aho kumva ko Leta ari yo izatuma bigira, biheshe agaciro ntabyo kubyara ngo Leta irere, nta businzi kuko ari ingeso z’ubugwari".
Avuga ko bazakomeza gukorana n’Akarere ka Kamonyi, kugira ngo ibyatanzweho ibyifuzo byo kugeza amashanyarazi n’imihanda ku baturage bigerweho, kuko udusantere twinshi twa Nyamiyaga nta mashanyarazi yo ku muyoboro mugari tugira, bigatuma ishoramari ryaho rikigenda buhoro.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr. Nahayo Sylvere, na we ahamya ko ibikorwa by’Ubutwari mu baturage ba Kamonyi bizarushaho kwigaragaza, bagira uruhare mu bibakorerwa no kwihangira udushya turimo kureba kure, bagahitamo ibibafitiye akamaro kurusha ibindi.
Mu gikorwa cyo kubaka Sitade yuzuye itwaye asaga miliyoni 180frw, abaturage bazanye ubushobozi burimo n’amafaranga n’imirimo y’amaboko, kuko LODA yo yari yatanze gusa Miliyoni 47Frw, bubaka ikibuga kiriho ibice byo gukiniraho, igice cyo gufasha abasiganwa ku maguru, gusimbuka, gutera imihunda, igisoro n’imikino gakondo na yo igomba gutezwa imbere.
Inkuru zijyanye na: Intwari z’u Rwanda
- Gisagara: Basanga kurera neza abo wabyaye na bwo ari Ubutwari
- Kanombe: Bizihije Umunsi w’Intwari bataha umuhanda wa kaburimbo biyubakiye
- Gakenke: Bamurikiwe ibikorwa byatwaye za Miliyari mu kwizihiza Umunsi w’Intwari
- Urukundo rw’Igihugu rukwiye kutubamo nk’uko amaraso atembera mu mubiri - Urubyiruko rwa Muhima
- Rubyiruko mugire ubutwari bwo gukomeza kubaka u Rwanda – Minisitiri Dr Bizimana
- Minisitiri w’Intebe yayoboye umuhango wo kunamira Intwari z’Igihugu
- #Ubutwari2024: RDF Band yataramiye abitabiriye igitaramo gisingiza Intwari
- Kicukiro: Muri Niboye bakoze urugendo, bibuka urwo Intwari zakoze zitangira Igihugu
- Police FC yegukanye Igikombe cy’Intwari itsinze APR FC
- Iburasirazuba: Abaranzwe n’ibikorwa by’Ubutwari bagabiwe inka
- Icyo ijoro rya 1997 ryakwigisha urubyiruko rw’ubu mu mboni z’Intwari z’i Nyange
- Minisitiri w’Intebe yayoboye umuhango wo kunamira Intwari z’Igihugu (Amafoto + Video)
- Reba uko byari byifashe mu gitaramo gisingiza Intwari z’u Rwanda (Amafoto na Video)
- Abanyarwanda bemerewe gutanga kandidatire y’uwo babona waba Intwari - CHENO
- Ni ba nde kugeza ubu u Rwanda rwahaye impeta(imidari) z’ishimwe?
- Kicukiro: Urubyiruko rwibukijwe ko Ubutwari butangira umuntu akiri muto
- #HeroesCup : APR FC yasezereye Musanze FC igera ku mukino wa nyuma
- Kicukiro: Bashimye ubutwari bwaranze Inkotanyi, biyemeza kuzifatiraho urugero
- CHENO yatangiye gushakisha abagaragaje ibikorwa by’Ubutwari mu rubyiruko
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|