Kagano: Biteze impinduka y’ubuzima bwabo babikesha VUP

Abatishoboye biganjemo abakecuru n’abasaza bo mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke barimo kwiyandikisha ngo bazahabwe amafaranga y’ingoboka azatuma bava mu bukene bakagera ku buzima bwiza bukwiye umunyagihugu w’umunyarwanda, nk’uko biri muri gahunda y’igihugu yo kuvana abaturage mu bukene izwi ku zina rya VUP (vision umurenge program).

Aba baturage babarirwaga mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri mu byiciro by’ubudehe bavuga ko babagaho mu buzima bubi bwashoboraga gutuma banakwitaba Imana ariko ko bagiye kugarura isura y’abantu bakabona icyo kurya bakanabona aho batura.

Kabarera Geremani avuga ko n’ubwo yubakiwe iyo yabaga atabonye aho asabiriza yarabwirirwaga akanaburara ariko avuga ko iyi gahunda izatuma yongera kugarura isura y’abantu akabona aho ahera agura agatungo kazamufasha kuzamura imibereho ye.

Mukaruhamya Verena yishimira ko yashyizwe ku rutonde rw’abazajya bahabwa amafaranga y’ingoboka avuga ko yavirwaga mu nzu yabagamo ndetse agahora arwaragurika ariko ko amafaranga bazajya bamuha azamufasha kurya neza agahomesha inzu ye kandi akaba azigurira agatungo kazatuma yikenura.

Abivuga muri aya magambo “ndashimira umuyobozi w’igihugu umpaye aya mahirwe yo kongera kuba umuntu, aya mafaranga azamfasha kubona indyo yuzuye ngabanye guhora ndwaye, kandi nziteza imbere ngure agatungo kazatuma nanjye nikenura”.

Hatangimana David ashinzwe VUP (vision umurenge program) mu murenge wa Rangiro na Bushenge avuga ko aya mafaranga y’ingoboka baha abakene atuma abayabona badapfa imburagihe, rimwe na rimwe hakaba abava mu bukene bakagira ubuzima bwiza butuma babona imbaraga zo gukora nk’abandi.

Yagize ati “umuntu wese udafite ubushobozi bwo kwibeshaho agomba guhabwa amafaranga y’ingoboka nta numwe ucikanwe kugira ngo biteze imbere, abashoboye gukora tubaha akazi kabaha amafaranga azatuma hari icyo bigezaho”.

Hatangima avuga ko umuryango w’umuntu umwe uhabwa amafaranga 7500 akagenda azamuka bitewe n’ingano y’abagize umuryango, abafite umuryango w’abantu 5 kuzamura bakabona ibihumbi 21 buri kwezi.

Hatangimana avuga hakorwa ibishoboka byose ku buryo ayo mafaranga abageraho yose hatabayeho ingendo kuko bayafatira kuri sacco ibegereye. Hatangimana yemeza ko bahereye ku mirenge ikennye cyane kuri ubu bakaba bageze kuri Kagano.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

iyi mishinga ya leta rwose bigaragako ari imishinga yindashyikirwa nubwo rimwe na rimwe ijya ivangirwa nabantu usanga batita kubintu uko babihawe. dukomeze dushyigikire abayobozi twitoreye baduhishiye ibyiza byinshi , duheruye nko kuri iyi VUP , ibi ni intangiriro

cedrik yanditse ku itariki ya: 25-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka