Kagame azahabwa igihembo ‘Life Achievement Award’

Perezida w’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame, azahabwa igihembo n’igihugu cy’Ubugande nk’umuntu wagize uruhare mu iterambere ry’urubyiruko muri Afurika.

Ikinyamakuru The New Times cyanditse ko iki gihembo, Perezida Kagame azagishyikirizwa mu birori byiswe Young Achievers Awards (YAA) biteganijwe kubera muri Uganda tariki ya 11 ukuboza uyu mwaka.

Iki gihembo gihabwa umuntu witwaye neza akagira uruhare rukomeye mu gutuma urubyiruko ruharanira impinduka n’ubuzima bwiza.

Uhagarariye u Rwanda mu gihugu cya Uganda, Frank Mugambage, avuga ko Perezida Kagame koko yari akwiye iki gihembo. Yagize ati “Perezida Kagame yafashije urubyiruko mu buzima bwe kandi yanafashije benshi bo mu kigero cye.”

YAA kandi izanahemba urubyiruko rwabaye indashyikirwa mu guhanga udushya mu byiciro bitanu aribyo: Ubucuruzi n’ishoramari, itangazamakuru, imiyoborere, ubugeni n’umuco, umuziki n’imyidagaduro ndetse n’imikino.

Hazahembwa kandi urubyiruko rwitwaye neza mu bijyanye n’ikoranabuhanga (ICT Solutions), urwitwaye neza kurusha abandi bose ndetse n’uwabaye indashyikirwa akiri muto.

YAA imaze imyaka 35, yashyiriweho kuba urubuga rw’impano, kwerekana ubudashyikirwa ndetse no guhanga udushya mu rubyiruko rwa Uganda.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka