Kaduha: Gusezerana imbere y’amategeko bizafasha gukumira amakimbirane ku mitungo

Mu rwego rwo kugabanya imanza zituruka ku mitungo n’ubutaka hagati y’abashakanye akenshi usanga batarasezeranye imbere y’amategeko, kuwa 10/12/2014, mu Murenge wa Kaduha, Akarere ka Nyamagabe, imiryango 47 yabanaga bitewe n’amategeko yasezeranyijwe.

Aba baturage baravuga ko bishimiye kuba umurenge wabemereye gusezerana ku buntu kandi ko hari icyo bizabafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi ndetse bagaha n’urugero rwiza abana babo.

Uwitwa Boniface Rizinde wari umaranye imyaka 24 n’umugore we batarasezeranye imbere y’amategeko yagize ati “twabyishimiye cyane kubera ko tubyaye n’abana nabo bari bageze mu gihe, nabo bazaze bamenye gahunda z’amategeko kugira ngo nabo babashe kuyamenya”.

Imiryango yabanaga itarasezeranye imbere y'amategeko yasenyeranyijwe ku buntu.
Imiryango yabanaga itarasezeranye imbere y’amategeko yasenyeranyijwe ku buntu.

Uwitwa Evariste Sindikubwayo nawe yagize ati “iki gikorwa nakishimiye mu guca imbere y’amategeko nabyishimiye cyane kubera y’uko nanze kuba nabana n’umufasha tutaraciye imbere y’amategeko nta kintu byaba bimariye kandi turi kubyarana, nkaba nsanga ari byiza”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kaduha, Jean d’Amour Mudateba atangaza ko gusezerana bizatuma abaturage bamenya uburenganzira bafite ku mitungo kandi ko bizanarinda kuba hari abarenganywa ku mitungo bitewe n’uko babanaga badasezeranye imbere y’amageko.

“Kuba twabasezeranije bizakemura ikibazo cy’uko muri bwa buryo bwo ku micungire y’ubutaka cyangwa se kuri rya tegeko ry’impano n’izungura, hari ingingo nyinshi zivuga uburenganzira bw’umuntu wasezeranye n’utaraseranye cyangwa n’ibyoutaraseranye ashobora kubura”.

Gusezerana imbere y'amategeko ngo bizagabanya amakimbirane ashingiye ku mitungo kuko amategeko yabiteganyije mbere.
Gusezerana imbere y’amategeko ngo bizagabanya amakimbirane ashingiye ku mitungo kuko amategeko yabiteganyije mbere.

Abaturage bazakomeza kwigishwa ibijyanye n’amategeko kugira ngo hakumirwe amakimbirane ari mu miryango ashingiye ku butaka ndetse no ku mitungo. Ubu Umurenge wa Kaduha ufite abaturage bagera mu 116 batarasezerana imbere y’amategeko.

Caissy Christine Nakure

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Njye mvuka hariya mu murenge wa kaduha mba i burayi nahiye kera ariko najye nishimiye kiriya gikorwa cyagezweho iwacu kwi vuko murakoze.

Alias yanditse ku itariki ya: 11-11-2016  →  Musubize

ibi bizaca koko amakimbirane ashingiye ku mitungo ashobora ariko kubera gusezerana abana bafite isezerana kimwe n’abandi bose baryanditsemo baba bahawe umutekano usesuye

robert yanditse ku itariki ya: 11-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka