Jenoside n’intambara biratandukanye - Gasanabo

Mu muhango wo gutangiza siporo mu bigo by’amashuri ndetse no kwibuka abakoraga siporo bazize Jenoside, tariki 31/05/2013, umukozi ushinzwe ubushakashatsi muri komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Gasanabo Yohani Damaseni, yasobanuriye abanyeshuri bo mu bigo byo mu mujyi wa Butare ko Jenoside n’intambara bitandukanye.

Gasirabo yateruye agira ati “hari abantu bajya bavuga ngo mu ntambara yo muri 94. No (Sibyo ndlr). Yari Jenoside, ntabwo yari intambara. Intambara na Jenoside biratandukanye».

Yakomeje agira ati « muri Jenoside, habamo umugambi wo kumaraho igice cy’abantu. Mu ntambara, abasirikari bamwe baba barwana n’abandi. Mu ntambara, abana ntibabica ; abagore batwite, ntibabica ; impinja ntibazica… ».

Na none kandi, ngo intambara igira amategeko. Niba bagufashe nk’imfungwa, barakurinda ntabwo bakwica, ariko muri Jenoside bica umuntu wese baba bashaka kwica.

Gasanabo Yohani Damaseni aganirira abana biga mu mashuri yo mu mujyi wa Butare.
Gasanabo Yohani Damaseni aganirira abana biga mu mashuri yo mu mujyi wa Butare.

Gasanabo na none ati “Ndagira ngo iki kintu tucyumve, twebwe nk’urubyiruko, mwebwe Rwanda rw’ejo. Jenoside yararangiye nta n’ubwo ishobora kongera, ariko intambara turwana na yo ni iy’ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Yakomeje asaba abanyeshuri ko igihe hari uwumvise mugenzi we azanye amacakuribiri ayo ari yo yose, amwirinde kandi amubwire ko ibyo akora atari byo. Nuko asoza agira ati “Dukundane, twubahane, twubahe abakuru, tuzirikana ko buri wese afite agaciro ko kuba Umunyarwanda.”

Utangije urwango ni we rurangiriraho

Muri icyo gikorwa, komiseri mu kigo cy’imiyoborere myiza (RGB), Habimana Salehe, yagaragarije abo banyeshuri agakino kagamije kubasobanurira ko utangije urwango ni we rurangiriraho.

Aka gakino kagaragazaga aho umuntu atangira abwira mugenzi we ko amwanga, mugenzi we na we akabibwira undi, gutyo gutyo bikarangira nyir’ugutangira urwango na we arugaragarijwe.

Shehe Habimana mu gakino kagaragaza ko utangije urwango ari we rurangiriraho.
Shehe Habimana mu gakino kagaragaza ko utangije urwango ari we rurangiriraho.

Shehe Habimana rero ati “urwango rwatangiye mu 1959, Habyarimana ararufumbira, 1994 miliyoni isaga irapfa, ariko kubera ko ari Habyarimana warufumbiye, abari bashinzwe kumurinda ni bo bamwishe, ahanuka mu ndege agwa mu gipangu cye, hafi ya pisine, abana bagira agahinda ko umubyeyi yashwanyagurikiye hafi ya pisine ye, bakabona akaboko kariho isaha.”

Yunzemo ati “utangije urwango ni we rurangiriraho kuko byanze bikunze rugomba kurangira. Ntimuzatangize urwango kuko uzarutanziza wese ari we ruzarangiriraho.”

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka