Iyo umwana agwingiye kugeza ku myaka ibiri ntakira - MINISANTE

Hari gahunda nyinshi mu Rwanda zigamije kurinda abana kugwira, ariko ni ikibazo kikigaragara uyu munsi. Iyo umwana agize imyaka ibiri agwingiye nta kintu cyakorwa ngo akire kandi bimugiraho ingaruka mu buzima bwe bwose nk’uko bitangazwa na minisiteri y’ubuzima. Kwita ku mwana bitangira agisamwa ndetse uko abagize umuryango bitwara bigira uruhare mu mikurire y’umwana.

Umuvugizi w’Ikigo waMinisiteri y’ubuzima, Julien Mahoro Niyingabira, avuga bimwe mu bigaragaza uko umwana ahagaze. Bashingira ku myaka, ibiro, umuzenguruko w’ikizigira cy’ukuboko ku mwana, ibyo byose bigashingira ku myaka afite.

Agira ati:” iyo umwana ari mu mirire myiza aba ari mu cyatsi, iyo ari mu mirire iganisha mu mirire mibi, aba ari mu muhondo, iyo ari umwana uri mu mirire mibi aba ari mu mutuku. Imirire mibi ni yo iganisha mu kugwingira ari yo mpamvu umwana aba akwiye kwitabwaho, agahabwa indyo yuzuye, umubyeyi agahabwa indyo yuzuye, cyane cyane mu munsi igihumbi ya mbere y’ubuzima bw’umwana.”

Julien akomeza avuga ko bidakomeye kwita ku mwana ahubwo ari ikibazo cy’imyumvire.

Ati: “Umwana agaburiye igi rimwe ku munsi ryakuzuza neza ingano ya proteyine akeneye kugira ngo abashe kugira imikurire myiza. Umubare munini w’abana bagwingira, nta bwo ari uko ibiryo byo kubagaburira biba byabuze ahubwo ni uko haba hari imyumvire ababyeyi baba batarageraho, hakaba hari n’ibintu bikwiye guhabwa agaciro, ababyeyi baba batarumva ko bikwiye guhabwa agaciro koko.”

Akomeza avuga ko ababyeyi bakwiye kumenya ingaruka umwana ahura na zo mu buzima bwe bwose iyo agwingiye, bityo bakwiye guhindura imyumvire bakita ku bana babo.

Ati:” Bumve inshingano bafite zo gutuma umwana akura, akagirira igihugu akamaro nawe akigirira akamaro, kuko iyo umwana agwiye nta bwo babikosora, nta bwo babivura, aba agwingiye ubuzima bwe bwose. Kugwira biba ku myaka ibiri ya mbere, iyo umwana arangije imyaka ibiri yaragwingiye, ubwo biba bivuze ko ubuzima azabaho bwose ku isi azabubaho agwingiye, kandi nta bwo ari ukugwingira mu mubiri gusa, ahubwo n’ubwenge buragwingira ku buryo nta kintu abasha kwigezaho, nta kintu abasha kugeza ku gihugu cye.”

Julien atanga inama umuntu yakwifashisha mu kwita ku mwana we bitamugoye.

Agira ati: “Ibyo dushishikariza ababyeyi kugaburira abana nta bwo biba bigoye cyane ku buryo bisaba ubushobozi bw’indengakamere. Mu binyabijumba, mu binyamafufu haturukamo ibitanga imbaraga, mu bikomoka ku matungo nk’amagi. Nta bwo ntekereza ko inkoko ari ikintu kigura akayabo gitungwa n’abafite ibya mirenge. Nta bwo ntekereza yuko imboga zera munsi y’urugo, cyangwa ashobora gukora akarima k’igikoni akaziteramo, nta bwo ntekereza ko bisaba ubushobozi burenze urugero ngo umuntu abe abasha kubigeraho.”

Hari abavuga ko ubukene bushobora kuba impamvu yo kugwira ku mwana. Julien avuga ko ubukene bushobora kugukumira kuri bimwe ariko hari ibindi bikenewe kandi bitari kure ndetse bidahenze.
Ati: “Umubare munini w’abana usanga bajya mu kigero k’imirire mibi, nta bwo ari uko imiryango yabo iba yabuze icyo ibagaburira ijana ku ijana, ahubwo nuko hari agaciro baba batabihaye, cyangwa ngo bumve yuko umwana bari kumushyira mu ngaruka zo kuzakura nabi cyangwa mu ngaruka zo kutazagira icyo abasha kwimarira.”

Akenshi usanga mu miryango irimo amakimbirane, abana babo baba barwaye indwara zituruka ku mirire mibi. Bigaragaza ko amakimbirane mu miryango ari imwe mu mpamvu itera igwingira ku mwana. Ubuzima bw’umwana bugirwaho ingaruka n’igihe ataravuka.

Julien ati: “Uko witwara, uko nawe ufungura mu gihe umutwite, uko ubana n’umugabo wabo, uko ubana n’umugore wawe mu mahoro no mu bwumvikane, byose bigira ingaruka ku mikurire myiza ya wa mwana. Ni ngombwa ko ababyeyi bumva ko bafite inshingano zo gukurikirana ubuzima bw’umwana kuva agisamwa, bagasuzumisha inda inshuro zose zagenwe.”

Minisiteri y’ubuzima ibinyujije ku rukuta rwayo rwa x (twitter), ivuga ko kurya indyo yuzuye ari ingenzi ku buzima n’imibereho myiza y’ababyeyi n’abana babo. Indyo yuzuye ifasha mu kwirinda indwara zo kugira amaraso make, umuvuduko ukabije w’amaraso, kuva no kubyara umwana ufite ibiro bihagije.
Indyo yuzuye igizwe n’ibyubaka umubiri, ibitera imbaraga n’birinda indwara.

Mu mwaka 2017 abana 6,373 bari mu muhondo mu gihe abangana 903 bari mu mutuku. Mu mwaka 2019 abana 11,675 bari mu muhondo naho 1,118 bari mu mutuku.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka