Iyo namaraga kugasoma, n’umugabo w’ibiro 200 naramwikoreraga - Umugore waretse inzoga

Abagore bo mu Murenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi banywaga inzoga nyinshi, baratangaza ko byabangirizaga ubuzima bw’imiryango yabo, kuko barangwagwa n’urugomo n’amakimbirane mu miryango yabo iterambere ryayo rikadindira.

Nyuma yo kuganirizwa ku isanamitima, bahurizwa hamwe bagahabwa impanuro zizakomeza kubafasha
Nyuma yo kuganirizwa ku isanamitima, bahurizwa hamwe bagahabwa impanuro zizakomeza kubafasha

Abo bagore bavuga ko nyuma yo kuganirizwa uko bashobora kwirinda inzoga n’ubusinzi bukabije, batangiye kwishyira mu matsinda yo kwiteza imbere, bahereye ku mafaranga makeya bakaba bizeye gukomeza ubuzima buzira ihohotera n’iyitwarire idakwiriye Umunyarwandakazi.

Mu Murenge wa Ngamba hakunze kugaragara imyitwarire itari myiza ishingiye ku kunywa inzoga z’inkorano, cyangwa zengewe mu ngo, ndetse n’abagore ntibatangwe kuri ako gasembuye.

Ingaruka zikaba ku guta amashuri kw’abana, imirwano hagati yabo n’abo bashakanye ndetse hakaba n’ubwo bakubise abahisi n’abagenzi, cyangwa uwo ari we wese ugerageje kubagira inama cyangwa kubakebura ko bakwiye kureka inzoga n’ibindi biyobyabwenge.

Umwe mu bagore agira ati “Iyo nabaga nagasomyeho nagiraga imbaraga nyinshi cyane ku buryo n’umugabo w’ibiro 200 nashoboraga kuba namwikorera kuko ntacyo nabaga ntinya, ibyo byatumaga uwo mbonye wese numva namutuka cyangwa ngakubita, ariko ubu narahindutse kubera kuganirizwa”.

Undi muryango ugaragaza ko kubera kunywa inzoga, umugore yahoraga ahohotera umugabo, bigatuma abana bahukanana na nyina kwa nyirakuru, ubwo bakaba bataye amashuri umugabo na we ntabashe gukora akiyahuza inzoga ari na ko umugore we abigenza.

Umugore ati “Nabonaga umugabo wanjye ntacyo avuze imbere yanjye iyo nabaga mpaze agacupa, mbese ni nk’Imana yakoze ibitangaza ntabwo nari nzi ko nahinduka kuko byari bimaze kuba bibi cyane. Nkaba nshinira Abubatsi b’amahoro bangendereye nkaba nubatse neza urugo rwanjye mbasha kurukorera”.

Imihigo ni bumwe mu buryo bwongera kubasubiza ubuzima no kugira intego, nyuma yo kureka inzoga
Imihigo ni bumwe mu buryo bwongera kubasubiza ubuzima no kugira intego, nyuma yo kureka inzoga

Ni iki gitera kwishora mu biyobyabwenge birimo no kunywa inzoga zirengeje?

Umuryango wita ku Isanamitima (Ubuntu Center for Peace/UCP.), ugaragaza ko zimwe mu mpamvu zishobora gutuma umuntu yishora mu biyobyabwenge, birimo no kunywa inzoga nyinshi haba ku bagabo, abagore, cyangwa urubyiruko, harimo ihungabana, kwiheba no kuba abantu batazi ikibazo cy’ubuzima no kuzisesengura ngo bahindure imyitwarire.

Umuyobozi ushinzwe amahugurwa na servisi muri UCP, Mukeshimana Marie Louise, avuga ko kuvura bene abo, hifashishwa kubahuza bakaganira agahinda ka buri umwe bagahozanya, kuko ibyo bibazo biba byatumaga badaha agaciro ejo hazaza (Mvura Nkuvure).

Mukeshimana avuga ko bene abo babahuriza mu matsinda muri gahunda yitwa IMENYE WIGIRE, bakaganira ku bibazo byabo n’agahinda, bagamije gutegana amatwi no kugirana inama.

Hifashishwa kandi imyitozo mvurabuzima ikoreshwa mu gusubiza ku murongo abahuye n’ibyo bibazo, bigatuma batangira gusubira ku murongo, hakaba n’uburyo bwo gukoresha imigenzo mbonezamuco igendanye n’agace runaka.

Agira ati “Hari uburyo mbonezamuco buba burimo kubyina, guhiga, gusabana no kugira intego bahuriraho babifashijwe n’abantu batoranyijwe mu muryango Nyarwanda, bazwiho ubunyangamugayo, tukabahugura iminsi 30, nabo babiri babiri bagafasha itsinda ry’abantu 20 umwe umwe”.

Avuga ko nyuma yo kumenya ibyiciro byaheranwe, birimo imiryango ihora mu makimbirane, abakoresha ibiyobyabwenge n’abakobwa babyariye iwabo, babahuriza muri ubwo buryo bakavurwa ihungabana, umuhangayiko, n’ibikomere biva mu mikurire, habanje gukorwa ikusanyamakuru y’ibanze ku bibazo bahuye nabyo.

Umukozi ushinzwe itorero mu Karere ka Kamonyi, Epiphanie Mukagihana, asoza ibiganiro mu matsinda y'Abubatsi b'amaboro
Umukozi ushinzwe itorero mu Karere ka Kamonyi, Epiphanie Mukagihana, asoza ibiganiro mu matsinda y’Abubatsi b’amaboro

Ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza impinduka ku bafashijwe kuva mu bibazo

Mu Murenge wa Ngamba hamaze gutoranywa amatsinda 30 mu Kagari ka Kabuga bamaze kwigishwa, kandi abanyuze muri ibyo biganiro bakavuga ko byatumye bahindura imyumvire bakaba batangiye gukora.

Ubushakashatsi bwo muri 2021-2022 bwakozwe na UCP bugaragaza ko nyuma yo kuganirizwa, no gubabwa inyigisho zibasubiza ubuzima, nibura agahinda gakabije kagabanutse kugera kuri 70%, ibimenyetso by’ihungana byagabanutse kugera kuri 65%, umuhangayiko ugera kuri 55%.

Kuvurwa ibibazo bituruka ku myitwarire mibi kandi byatumye nibura gusubiza abana mu mashuri bizamuka hejuru ya 22%, ihohoterwa rikorerwa mu ngo rigabanuka kugera kuri 65.4%, naho gukimbirana n’abaturanyi biganuka kugera kuri 49%.

Bumwe mu buryo bw'imyitozo mbonezabuzima ivura ibikomere by'umutima
Bumwe mu buryo bw’imyitozo mbonezabuzima ivura ibikomere by’umutima
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka