Itegeko mboneza mubano riri guhindurwa kuko ryaryamiraga umugore

Umunyamategeko muri Komisiyo ishinzwe ivugururwa ry’Amategeko (RLRC), asanga kuvugurura itegeko mboneza mubano biziye igihe, kuko iryari risanzweho ryasumbanishaga umugore n’umugabo.

U Rwanda rumaze igihe kinini rukoresha itegeko Mboneza mubano ryo kuwa 27 Ukwakira 1988, ariko kuri ubu iri tegeko ryatangiye kuvugururwa n’Iteko Ishinga Amategeko imitwe yombi yamaze kwemeza ingingo zigomba kuvugururwa, gukurwamo no kongerwa.

Dushimimana Lambert, Umunyamategeko muri RLRC.
Dushimimana Lambert, Umunyamategeko muri RLRC.

Kugeza ubu iryavuguruwe risigaje kwemezwa na Perezida wa Repubulika rikabona gusohorwa mu Igazeti ya leta rigatangira gukoreshwa.

Umunyamategeko, akaba n’umuyobozi mu ishami rishinzwe kuvugurura Amategeko muri iyi komisiyo, Dushimimana Lambert, avuga ko byari bikwiye kuko ubusumbane bwageraga no ku bana b’abahungu n’abakobwa.

Agira ati “Harimo ingingo nyinshi zisumbanisha umugabo n’umugore ndetse n’umwana w’umuhungu n’uw’umukobwa. Ibi rero byose byagomba kuvugururwa bose Itegeko rikabaha uburenganzira bungana.”

Dushimimana kandi avuga ko iri tegeko ryagomba kuvugururwa kugira ngo rihuzwe n’andi mategeko u Rwanda rugenderaho cyane cyane Itegeko Nshinga n’Amategeko y’Ubucamanza.

Avuga kandi ko muri iri tegeko harimo ingingo zivuga, zikanagena ibihano, ibintu byagomba gukosorwa.

Ati “Ibintu byose birebana n’ibihano, amakosa,ibyaha n’uburyo bihanwa bigomba kujya mu Itegeko Ngenga mu gitabo cy’Amategeko ahana y’u Rwanda, iri tegeko rigasigaramo ibirebana n’abantu n’umuryango.”

Muri iri tegeko ririmo kuvugururwa hongewemo ingingo nshya zitari muri iri ryo mu w’1988, muri zo harimo ingingo zirebana no kororoka hifashishijwe ikoranabuhanga.

Mu zongewemo harimo nk’ingingo yaryo ya 252, igaragaza ko kororoka bikorwa hagati y’umugabo n’umugore mu buryo busanzwe cyangwa bw’ikoranabuhanga. Kororoka mu buryo bw’ikoranabuhanga ngo bigomba kuba byumvikanyweho n’abo bireba.

Hari n’ingingo ya 257 ivuga ku mpamvu zishobora gutuma umugabo yihakana umwana, agaka ka gatanu kagaragaza ko iyo umugabo atigeze yemera kororoka hifashishijwe ikoranabuhanga cyangwa iyo agaragaje ko atariho umwana yaturutse, ashobora kuba yamwihakana.

Itegeko mbonezamubona ryo mu Kwakira 1988 u Rwanda rumaze igihe rukoresha ari naryo rugikoresha kugeza igihe irishya rizatangarizwa mu Igazeti ya leta rifite ingingo 459 n’aho iryavuguruwe rifite ingingo 331, nk’uko Iteko Ishinga Amategeko yabitangaje.

Rachel Mukandayisenga
Ushinzwe itangazamakuru muri RLRC

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka