Isoko rya Musanze rigiye kwimukira muri gare

Isoko rikuru rya Musanze rigiye kuba ryimukiye mu gice cyimwe cya gare ya Musanze, kugirango imirimo yo kubaka iri soko ku buryo bujyanye n’igihe itangire, nk’uko ubuyobozi bw’iri soko, ubwa sosiyete ifite gare ya Musanze RFTC ndetse n’akarere byabyemeranyije.

Uhagarariye abacuririza mu isoko rya Musanze, Rugerinyange Peter, asobanura ko ari kenshi batekereje aho bazaba bakorera mu gihe imirimo yo kubaka isoko rigizwe n’imiturirwa izaba iri gukorwa, ariko ntibabone ahantu hakwiriye.

Ati : «Henshi mu ho twagiye tubona ni ahantu twatangira guhanga bushya, ni ahantu tutagira aho duhurira n’abakiriya, ni ahantu gukorera bigoye kuko ni mu ishyamba».

Iyo nzu yo muri gare niyo abacuruzi bazakoreramo.
Iyo nzu yo muri gare niyo abacuruzi bazakoreramo.

Rugerinyange, avuga kandi ko abacuruzi bishimiye cyane gukorera muri gare, kuko ari ahantu hatunganyije, ndetse hari n’ibyumba byateganyirijwe gucururizwamo, bityo ngo bakaba bizera ko ubucuruzi bwabo butazasubira inyuma.

Ati : «Muri gare abacuruzi barashimye mu nama twakoze, ahubwo dutegereje ko ubuyobozi bwa gare bwaduha umwanya ugaragara munini kuburyo abacuruzi bagera ku 1200 bakorera mu isoko rya Musanze bazabona aho bakorera».

Bamwe mu bacuruzi bakorera mu isoko rya Musanze, bavuga ko batahawe igihe gihagije cyo kwitegura kwimuka, cyane ko bazaba bavuye muri iri soko bitarenze tariki 21/02/2014, kandi aho bagiye bakaba basabwa kwishyurira rimwe amezi atatu.

Izi nkweto zigiye kuba zicururizwa muri gare.
Izi nkweto zigiye kuba zicururizwa muri gare.

Rukundo Fabrice ucuruza imyenda mu isoko rya Musanze, avuga ko bari bakwiye kubaha byibura igihe kingana n’umwaka cyo kwitegura, none ngo barasabwa kwimuka mu gihe kitagera no kukwezi.

Ati : «Byaradutunguye, kuko batubwiraga ko bizafata ikindi gihe nk’umwaka, bahita batubwira ko ari iminsi itagera ku kwezi kumwe. Ntabwo twiteguye neza kuburyo twabona amafaranga twakwimukana. Ni ikibazo».

Gare ya Musanze yubatse bijyanye n’igihe tugezemo, kuko irimo kaburimbo, ikagira aho abagenzi bicara bategereje imodoka, aho abagenzi bagurira amatike hubatse neza, ubwiherero ndetse n’inyubako zagenewe ubucuruzi muri gare. Igice kirimo izi nyubako ngo nicyo kizaba gitijwe aba bacuruzi.

Abacuruzi ngo bazafata ibyumba uko bari basanzwe babifite mu isoko, bivuze ko uwakoreraga mu nzu azafata inzu, uwakoreraga hanze agafata hanze, abacuruzi bafite ibyumba bazajya bishyura ibihumbi 45 ku kwezi, naho abo hanze bishyure 15 bagomba kujya bishyura buri gihembwe.

Ubuyobozi bwa RFTC bufite gare ya Musanze, buri kwitegura, butunganya aho aba bacuruzi bazacururiza, dore ko bazahamara igihe kitari munsi y’imyaka ibiri, igihe giteganyijwe kugirango isoko rishya ryuzure.

Mu minsi micye aha hantu haraba hagizwe ibibanza by'abacuruzi.
Mu minsi micye aha hantu haraba hagizwe ibibanza by’abacuruzi.

Ku bijyanye n’imikoranire hagati y’ibikorwa bya gare ndetse n’isoko, ngo gare ni nini, kuburyo bazagabanyamo kabiri, buri gice kikagira igice cyacyo ndetse n’ubwinjiriro bwacyo k’uburyo ntaho bazahurira.

Isoko rigiye kubakwa ngo ni isoko rinini kuko rizaba rifite etage zigera kuri eshatu, ridafungwa kuko rizaba rifite ubwinjiriro bwinshi, bitandukanye n’isoko bakoreraga mo ryafungwaga.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyiza cyane gusa mwagombaga kutwereka igishushanyo mbonera cy’isoko rishya bashaka kubaka murakoze!

sam yanditse ku itariki ya: 30-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka