Isakwa rya Capitaine Barril ryagaragaje uruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Kuva capitaine Paul Barril wari waroherejwe n’ibiro bya Perezida Mitterrand yatangira kubazwa uruhare rw’ubuyobozi bw’igihuhu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, hagaragaye inyandiko zigaragaza intwaro n’ingabo u Bufaransa bwagiye buha u Rwanda zigakoreshwa muri Jenoside.

Ubwo umucamanza Trévidic yasimburaga Bruguière ku kirego cyo kugaragaza abahanuye indege yari itwaye Perezida Habyarimana ibintu byahinduye isura hagaragazwa ko abayobozi b’u Bufaransa bwari bwarakingiwe ikibaba.

Nyuma y’iperereza yakoze ndetse akanasohora raporo, Trevidic yaje kumenya amakuru ya Capitaine Barril wafatwaga nk’intumwa yihariye ya Perezida w’u Bufaransa mu Rwanda mu bijyanye n’igisirikare.

Mu kwezi k’Ukuboza 2012 nibwo umucamanza Trévidic yatangije isakwa kuri Capitaine Barril n’abari bamwegereye aribwo habonetse impapuro Leta y’u Rwanda yandikiraga u Bufaransa isaba abacanshuro babarwanira.

Habonetse kandi impapuro z’ubugure bw’intwaro n’amasasu byari mu masezerano yabaye hagati ya Leta y’abatabazi na Capitaine Barril taliki 28/05/1994.

Izi mpapuro zigaragaza ko amasezerano y’u Bufasha yabaye hagati ya Capitaine Barril na Leta y’abatabazi yasinyiwe muri Ambasade y’u Rwanda i Paris yari afite agaciro ka miliyoni 3 n’ibihumbi 130 by’amadolari y’Amerika.

Amasezerano yo kugura intwaro hagati y'u Rwanda n'Ubufaransa yasinwe tariki 28/05/1994.
Amasezerano yo kugura intwaro hagati y’u Rwanda n’Ubufaransa yasinwe tariki 28/05/1994.

Inyandiko yongeye kugaragazwa ivuye kuri Capitaine Paul Barril ni iyo Minisitiri Augustin Bizimana yandikiye Barril imumenyesha ko u Rwanda rucyeneye abarwanyi 1000 bo kurwana ku ruhande rw’ingabo z’u Rwanda. Iyi baruwa yanditswe taliki 27/04/1994 ubwo Jenoside yari imaze ibyumweru 3 itangiye.

Ikinyamakuru Le Parisien cyo mu Bufaransa kivuga ko Capitaine Paul Barril yari umuntu ukomeye akorera inzego zitazwi mu Rwanda mu by’umutekano akorera uwitwa François de Grossouvre wari umujyanama wa Perezida Mitterrand ku birebana n’u Rwanda ku buryo ibyo Leta y’u Rwanda yashakaga gukora yabinyuzaga kuri capitaine Barril.

Capitaine Barril yaje mu Rwanda nyuma yo kuyobora Groupe d’intervention de la gendarmerie nationale (GIGN) imyaka ibiri nyuma ajya gushinga umurwi wo kurwanya iterabwoba ariwo yahereyeho aza gukorera mu Rwanda. Uyu musirikari kandi ni umwe mu bayobozi b’u Bufaransa bakunze kugera mu Rwanda kuva 1990 hategurwa Jenoside kugera ishyizwe mu bikorwa.

Capitaine Barril afatwa nk’uwari umujyanama wa Perezida Habyarimana aho batangiye gukorana 1989 mu gutunganya urwego rushinzwe iperereza.

Ubwo indege ya Perezida Habyarimana yahanurwaga, Capitaine Barril yari Kigali kugera taliki 27/04/1994 akaba ariwe wari unafite agasanduku k’umukara kaje kutagira icyo kagaragaza kandi gafata amajwi ibyavugiwe mu ndege.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Aya masezerano ashobora kuba ari amahimbano murebe neza. None se ko ndeba nta mazina y’uwari uhagarariye Leta y’u Rwanda icyo gihe.Ikindi kandi nta birango (cachet,ibirangantego) by’ibihugu byombi. Gusa keretse niba ari amasezerano ya captaine Barril ku giti cye yagiranye na Premier ministre w’u Rwanda nawe utazwi amazina!!!!!

junn yanditse ku itariki ya: 26-01-2013  →  Musubize

Iyi nyandiko irasobanutse!Ni amasezerano hagati ya capitaine Barilku giti cye na Leta y’abatabazi.

kamirwa yanditse ku itariki ya: 25-01-2013  →  Musubize

Ntitukarangwe n’amarangamutima ngo twitiranye ibintu…ziriya ngabo za Habyarimana n’ubwo zimwe zahugiye mu kwica hari izindi zarwanaga nk’uko ingabo z’igihugu icyo ari cyo cyose zarwana bazihaye amategeko … u bufaransa rero niba bwarafashaga leta y’inshuti yabwo njye ndabona tutakwihutira kuvuga ngo bafite uruhare muri genocide nkaho aribo bashyize imihoro mu maboko y’abantu ngo batemane !…abanyamerika se bo ko hari ibimenyetso byinshi bigaragara ko bari bazi ko ubwicanyi buzaba kuki bo badashyirwa mu majwi ??

Ruganzu yanditse ku itariki ya: 25-01-2013  →  Musubize

Ubufaransa se buriya nibwo bwasinye aya masezerano cg ni Capitaine????Ntabwo numva ukuntu ubufaransa businyirwa amasezerano na captaine. Ntabwo byoroshye na gato.

yanditse ku itariki ya: 25-01-2013  →  Musubize

sebuharara dukenye amakuru ya MAli byihuse wajya GAO cg TOUMBKUTOU

kabaka@ yanditse ku itariki ya: 25-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka