IPRC-South: Nta warwanya Ndi Umunyarwanda kuko ifite akamaro

Mu gihe hari abarwanya gahunda ya Ndi Umunyarwanda bavuga ko nta mpamvu yo kwibutswa ko ari Abanyarwanda kandi bo ubwabo basanzwe babizi, abanyeshuri biga mu ishuri ry’imyuga IPRC-South bo bavuga ko nta mpamvu yo kuyirwanya kuko ifite akamaro cyane.

Ibi bigaragarira mu bitekerezo bamwe muri bo bagaragaje nyuma y’ibiganiro kuri iyi gahunda bagize babifashijwemo na Charles Mukiza, umuyobozi w’ishami ry’ihererekanyamakuru n’itangazamakuru muri komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge, ku tariki ya 4/6/2014.

Umwe muri aba banyeshuri yagize ati “Ndi Umunyarwanda ni gahunda y’ibiganiro bizima kuko n’abantu iyo baganira hirya no hino usanga hari abavuga ngo ‘ese burya ibintu ni kuriya byari bemeze? Ese burya tuvuye aha, turerekeza muri iki cyerekezo cyiza kimeze gutya?’”

Mugenzi we na we yavuze ko akamaro ka Ndi umunyarwanda kigaragaza, akaba yumva nta n’umuntu “wakabaye ayibazaho cyane.”

Yunzemo ati “Nimba abantu barigishije amacakubiri abantu bakayitabira, kandi bigaragara ko abo bantu bari bagamije gucamo Abanyarwanda ibice, sinibaza impamvu nihaza uvuga icyatuma biyunga ngo bafatane urunana babe Umunyarwanda ... nta mpamvu y’uko umuntu yarwanya iyo gahunda.”

Charles Mukiza, umuyobozi w'ishami ry'ihererekanyamakuru n'itangazamakuru muri komisiyo y'igihugu y'ubumwe n'ubwiyunge.
Charles Mukiza, umuyobozi w’ishami ry’ihererekanyamakuru n’itangazamakuru muri komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge.

Undi na we ati “ahubwo njyewe numva yagezwa no mu mashuri abanza kuko yabohoye abantu benshi cyane, ituma abantu benshi begerana, ituma babohoka ku mitima. Ku buryo umuntu abona mugenzi we akamwibonamo mu by’ukuri.”

Charles Mukiza we avuga ko nyuma y’amezi hafi 6 gusa Ndi Umunyarwanda itangijwe, yatangiye kugaragaza umusaruro. Yagize ati “abantu bagenda batanga ubuhamya hirya no hino bavuga ko Ndi umunyarwnada yabafashije, ndetse baranahinduka.”

Yunzemo ati “mu gihe cy’icyunamo cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi habonekaga abagera ku 10 cyangwa 15 ndetse banarenga batewe ubwoba, babwiwe amagambo y’iteshagaciro, cyangwa se bamwe bakanicwa. Mu cyunamo cy’uyu mwaka nta byagaragaye. Icyo rero ni umusaruro umwe ugaragara dutekereza ko wavuye muri ibi biganiro.”

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka