Inzu zubakwa na Leta zigomba gusabirwa ibyangombwa

Abayobozi mu nzego za Leta zitandukanye baributswa ko inyubako za yo nazo zigomba kugira ibyangombwa nk’ibisabwa izindi zose.

Kimwe mu bidasanzwe bizwi na benshi ku itegeko rijyanye n’imiturire atari uko ari gishya, ni uko inyubako za Leta na zo zigomba kubakwa zabanje gushakirwa ibyangombwa byo kubaka nk’ibisabirwa izindi zose zisanzwe.

Ibi byagaragarijwe mu nama yahuje abahagarariye Minisiteri y’Ibikorwa remezo, ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire n’abayobozi bafite aho bahuriye n’imiturire mu Karere ka Karongi.

Munyeshaka Jean Pierre, umukozi w’ishami rishinzwe gutunganya imijyi n’imiturire muri Mnisiteri y’ibikorwa remezo, avuga ko kuba izi nzu zisabwa kuba zifite ibyangombwa, biri mu bituma byoroha kuba umuntu yabasha gukurikirana no mu gihe zigize ibibazo, hakamenywa abagomba kubibazwa ndetse n’ahaba harakozwe amakosa mu gihe zubakwaga

Munyeshaka Jean Pierre ushinzwe agashami gashinzwe gutunganya imijyi n'imiturire muri Mnisiteri y'ibikorwa remezo
Munyeshaka Jean Pierre ushinzwe agashami gashinzwe gutunganya imijyi n’imiturire muri Mnisiteri y’ibikorwa remezo

Ati: “Birafasha muri ya makuru azashingirwaho niba inyubako igize ikibazo, na Minisiteri irimo iravugurura inyubako ya yo, kandi twatse uburenganzira Akarere ka Gasabo, ubwo rero niba Minisiteri isaba uruhushya, sinumva ko Umurenge wo utakwaka uruhushya.”

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe ubukungu, Hakizimana Sebastien, avuga ko nubwo ibi bitari bisanzwe bikurikizwa, bagiye gukora ibishoboka byose inyubako z’Akarere zikagira ibyangombwa mu rwego rwo guha urugero abandi bo ku nzego zo hasi.

Ati: “Ibyongibyo ntabwo byakunze kubaho ariko uyu munsi natwe nka Leta niba hari ahantu tugiye kubaka, tugomba gushaka ibyangombwa, tubere urugero n’abaturage.”

Kugeza ubu itegeko rigenga imturire mu Rwanda, rivuga ko buri nyubako yose yubakwa igomba kuba ifite ibyangombwa biyemerera kubakwa aha hakabarirwamo n’inyubako za Leta.

Gusa hagaragaramo umwihariko ku nyubako z’ubwoko bubiri zitagombera kuba zifite ibyangombwa arizo inyubako z’igihe gito akenshi zishobora kubakwa muri shitingi nk’ahakorerwa umurimo wo kubwiriza ubutumwa mu gihe gito cyangwa iki gikorwa kitaramara igihe kirekire.

Hari kandi inyubako zigamije kubungabunga ubusugire bw’igihugu, nk’imyobo izwi ku izina ry’indaki cyangwa ibindi byifashishwa n’igisirikare mu bikorwa byacyo bigamije kubungabunga umutekano

NDAYISABA Ernest

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibi Nibya Cyane.

Ephrem yanditse ku itariki ya: 20-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka