Inzego zose zirasabwa kugira uruhare mu iterambere ridaheza abafite ubumuga

Umuryango Handicap International ukomeje kugaragaza ko hakiri icyuho kinini hagati y’amategeko arengera abafite ubumuga no kuyashyira mu bikorwa, kuko ngo iki cyiciro cy’abaturage kitarisanga bihagije muri gahunda zinyuranye z’iterambere ry’igihugu.

Handicap International yagaragaje ibibazo by’abafite ubumuga mu nama yo kuri uyu 09 Nyakanga 2015, yayihuje n’abahagarariye imiryango y’abafite ubumuga, inzego za Leta zirimo iz’ibanze mu turere twa Rutsiro na Nyamasheke(aho ikorera), ndetse na bamwe mu baterankunga.

Abafatanyabikorwa batandukanye bahagarariye inzego zishinzwe guteza imbere abafite ubumuga.
Abafatanyabikorwa batandukanye bahagarariye inzego zishinzwe guteza imbere abafite ubumuga.

Nkurunziza Alphonse, Umuyobozi w’Umushinga w’Iterambere Ridaheza muri Handicap International, avuga ko mu bigomba kugaragaza ko abafite ubumuga batahejwe mu iterambere, harimo kugera ku buvuzi, uburezi, kubona imirimo, kugera ahatangirwa serivisi zose zihabwa abenegihugu, gutanga no guhabwa ibitekerezo n’amakuru.

Kuba imishinga ya Handicap International ikorera mu turere tumwe na tumwe kandi atari mu mirenge yose itugize, na byo byagaragariye bamwe mu bitabiriye inama, nk’iheza ry’abafite ubumuga bo mu tundi duce tutagerwamo n’imishinga ifasha abafite ubumuga.

Umukozi wa Handicap Interational uyobora umushinga wo kongerera ubushobozi amashyirahamwe y’abantu bafite ubumuga, Nyiransengimana Odette, muri iyo nama yagize ati ”Iterambere ridaheza ntabwo ari gahunda yacu gusa, amategeko arahari kandi n’abantu bagomba kumva ko abafite ubumuga batagomba guhezwa mu nzego zose, uhereye ku muturage kugera ku buyobozi”.

Nyiransengimana Odette, umukozi wa Handicap Interational uyobora umushinga wo kongerera ubushobozi amashyirahamwe y'abantu bafite ubumuga.
Nyiransengimana Odette, umukozi wa Handicap Interational uyobora umushinga wo kongerera ubushobozi amashyirahamwe y’abantu bafite ubumuga.

Buri rwego rwemeye ko mu nama y’abafatanyabikorwa mu guteza imbere abafite ubumuga iba buri mezi mezi atandatu, ruzajya rugaragaza raporo y’ibyo rwagezeho.

Mu byiciro bitandukanye by’abafite ubumuga ntaho badasaba kwitabwaho by’umwihariko; aho abatumva ntibavuge ngo batabona byose bemererwa n’amategeko bitewe no kutamenya ururimi rw’amarenga kw’abashinzwe kubafasha.

Abafite ubumuga bwo kutabona na bo basaba ikoreshwa ry’ibyaborohereza mu mirimo inyuranye, birimo guteza imbere inyandiko yabagenewe yitwa braille, ndetse n’abafite ubumuga bw’ingingo bakaba basaba koroherezwa kugera ahatangirwa serivisi zinyuranye.

Ibarura rusange ry’abaturage ryakozwe n’Ikigo cy’u Rwanda cy’Ibarurishamibare mu mwaka wa 2012, ryagaragaje ko Abanyarwanda bafite ubumuga barenga ibihumbi 450.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka