Inzego zishinzwe kurwanya ruswa muri EAC ziyemeje kuyirwanya ku rwego ruhanitse

Ishyirahamwe ry’inzego zishinzwe gukumira no kurwanya ruswa mu muryango w’Afurika y’uburasirazuba (EAAACA), ryemeranya n’abavuga ko ibihugu bigize uwo muryango biri mu bifite ruswa yo ku rwego ruhanitse ku isi, aho ngo riteganya gufata ingamba zikomeye zo gukaza ibihano ku bahamwa n’icyo cyaha.

“Ikibazo gihari ni abashinzwe gukurikirana no guhana ruswa ubwabo badahana abayobozi bakuru bagenzi babo; ufashe urugero nko muri Polisi, abo uzasanga barahaniwe kurya ruswa ni babandi bato.

Abayobozi bakomeye bafata ruswa ihambaye cyane, udashobora no kumenya; ibi ndaza kubivuga rwose”, nk’uko Ingabire Immaculee uyoboye Transparency-Rwanda yabisobanuye.

Abagize inzego zishinzwe kurwanya ruswa mu muryango w'Afurika y'uburasirazuba (EAC), baje mu nama i Kigali.
Abagize inzego zishinzwe kurwanya ruswa mu muryango w’Afurika y’uburasirazuba (EAC), baje mu nama i Kigali.

Irene Muryagonja uyoboye EAAACA, akaba anakuriye ikigo gishinzwe kurwanya ruswa mu gihugu cya Uganda, we arasaba ibihugu gutanga umusanzu w’amafaranga ndetse no kubaka inzego zifite abakozi bahagije, kugira ngo ruswa yo ku rwego ruhanitse icike hakoreshejwe gukumira, kwigisha, gushakisha ndetse no guhana bihanukiriye abaregwa icyo cyaha.

Muryagonja yagize ati: “Ibihugu biri mu muryango wa EAC birashyirwa mu bya mbere ku isi birangwamo ruswa nyinshi; dukeneye ubushobozi (amafaranga), abakozi bahagije no kubaka inzego zo guhangana n’abajura, ubu basigaye bibisha ikoranabuhanga”; yabivuze ubwo inama ya kane ya EAAACA yatangiraga kuri uyu wa mbere tariki 04/11/2013, i Kigali.

Mu gihe u Rwanda ruza ku isonga muri EAC ndetse no mu bihugu bitatu bya mbere muri Afurika birangwamo ruswa nke, ku rundi ruhande ngo biracyagoranye guca ibyaha bifitanye isano nayo, bitari mu nshingano z’Urwego rw’Umuvunyi, nk’uko Aloysia Cyanzayire, Umuvunyi mukuru mu Rwanda yabitangaje.

Ati: “Harimo ibyaha byo kunyereza, iyezandonke, hari ibyo kwica amategeko agenga amasoko; iyo duhuye nabyo tubikorera raporo kuko bitari mu bikurikiranwa n’Urwego rw’Umuvunyi; ariko icyiza ni uko bishobora guhanirwa muri bwa buryo abakozi bamenyekanisha imitungo”.

Abayoboye inama y'abagize EAAACA irimo kubera i Kigali, yatangijwe na Ministiri Vanancie Tugireyezu ( wafashe ijambo).
Abayoboye inama y’abagize EAAACA irimo kubera i Kigali, yatangijwe na Ministiri Vanancie Tugireyezu ( wafashe ijambo).

Ingaruka za ruswa nk’uko zagaragajwe na Ministiri muri Perezidansi ya Repubulika, Vanancie Tugireyezu, ni ubukene ku baturage batobato bitewe no kwigwizaho imitungo kw’abantu bamwe, kwica amaserano no kubuza ishoramari mu gihugu, hamwe no kwangiza umutungo wa Leta.

Inama ya EAAACA iteganijwe gusozwa kuri uyu wa kabiri tariki 05/11/2013, itegerejweho imyanzuro idasanzwe yo guhangana n’icyaha cya ruswa, nk’uko Perezida w’uwo muryango yabitangaje.

Uretse ibihugu byo mu muryango wa EAC byayitabiriye, hiyongereyeho ibihugu bya Djibuti, Ethiopia na Sudani, byaje nk’indorerezi.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

LETA yashyiraho udushami two kurwanya ruswa mu rwego rw’Akarere kugirango ibimenyetso bijye byoroha kubikurikirana.THX

carine19851 yanditse ku itariki ya: 5-11-2013  →  Musubize

muraho. ni byiza ko no muturere twose tw’Igihugu hashyirwaho udushami two kurwanya ruswa n’akarerengane kuko byafasha kubona amakuru byihuse.ibimenyetso kuko abaturange babura aho babivuga byihuse

carine yanditse ku itariki ya: 5-11-2013  →  Musubize

Uko gushaka kurwanya Ruswa, Uburundi ntibuvyumva neza. Nibazako arico gituma bagomba kuva muri EAC bakwirikire Tanzania.

jean yanditse ku itariki ya: 4-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka