“Inzego z’ibanze zifite akazi katoroshye ko kuzamura ubuzima bw’abaturage” - Fidele Ndayisaba

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Fidel Ndayisaba, arahamya ko kugira ngo ubuzima bw’abaturage bugende neza ari akazi gakomeye kagomba gukorwa n’abayobozi b’inzego z’ibanze.

Ibi yabitangaje ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama ngarukamwaka y’impuzamashyirahamwe ry’amahyirahamwe y’ahuza uturere tugize ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALGA), kuri uyu wa Gatanu tariki 8/11/2013.

Fidel Ndayisaba, umuyobozi w'umujyi wa Kigali, niwe wafunguye inama ngarukamwaka y'impuzamashyirahamwe yo mu karere EALGA.
Fidel Ndayisaba, umuyobozi w’umujyi wa Kigali, niwe wafunguye inama ngarukamwaka y’impuzamashyirahamwe yo mu karere EALGA.

Yagize ati: “Tugomba kwibuka ko nk’abayobozi b’ibanze tugomba gufata inshingano zo kuzamura ubuzima bw’abaturage kandi EALGA nayo ikaba ifite uruhare mu bushyigikira amashyirahamwe ya buri gihugu.

Ibi kandi biri no mu nshingano zayo zo guteza imbere abaturage, umuco n’ubukungu burambye no kurandura ubukene mu karere hose.”

Ibihugu byose byo mu karere byari bihagarariwe uretse Kenya itarohereje intumwa kuko bakiri mu matora y'inzego z'ibanze.
Ibihugu byose byo mu karere byari bihagarariwe uretse Kenya itarohereje intumwa kuko bakiri mu matora y’inzego z’ibanze.

Ubusanzwe EALGA igizwe n’amashyirahamwe ane yo mu bihugu bitanu bya EAC, ariyo RALGA yo mu Rwanda, ABELO yo mu Burundi, ALAT yo muri Tanzania, ACGOK yo muri Kenya na ULGA yo muri Uganda.

Dr. Patrick Isingoma, uyobora iyi mpuzamashyirahamwe, yatangaje ko n’ubwo bagiye bagira ibibazo mu gutangira kuko ijwi ryabo ritumvikanaga, kuri ubu bizera ko batangiye kugira uruhare mu gusobanurira abanyamuryango babo akamaro ko gukorera abaturage.

Gusa ngo hari ibibazo badashobora gucyemura bijyanye na politiki, nk’ikimaze iminsi mu karere aho ibihugu nka Tanzaniya n’u Burundi bimaze iminsi byirukana Abanyarwanda.

Muri iyi nama niho bahurira bakarebera hamwe imirongo migari ndetse na bimwe mu bibazo bagomba gukorera ubuvugizi no kwitaho.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka