Inteko yemeje ishingiro ry’umushinga ku bushakashatsi bwa peteroli

Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda yatoye ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigenga ubushakashatsi n’ubucukuzi bwa Peteroli mu Rwanda.

Byemerejwe mu nteko rusange yahuje abagize umutwe w’abadepite ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki 20 Ugushyingo 2015.

Inteko rusange y'umutwe w'abadepite yateranye kuri uyu wa kane.
Inteko rusange y’umutwe w’abadepite yateranye kuri uyu wa kane.

Hashize imyaka ibiri Leta y’u Rwanda itangiye gahunda yo kwegeranya ibimenyetso bigaragaza ko mu Rwanda hari peteroli, bikaba byarateganywaga ko mu myaka itatu uhereye icyo gihe baba bamaze kugira amakuru agaragaza ingano yayo.

Inozwa ry’uyu mushinga inteko yemeje rikaba ari ryo ryari ritegerejwe kugira ngo ubushakashatsi bwimbitse bukorwe, buzakurikirwa no gucukuza iriba ry’ikitegererezo rizagaragaza ko harimo petelori.

K2D

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka