Inteko Ishinga Amategeko igiye gusubiza Abanyarwanda basaba ko Perezida Kagame yakomeza kubayobora
Kuri uyu wa kabiri tariki 14 Nyakanga 2015, Abanyarwanda benshi bazindukiye ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko bagiye kumva uko isuzuma ibitekerezo byabo bisaba ko Ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga ihindurwa rikemerera Perezida Kagame gukomeza kuyobora u Rwanda nyuma ya 2017.
Uwimanimpaye Jeanne d’Arc, Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, yasobanuye ko impamvu inteko isuzuma ibyo bitekerezo by’abaturage bifuza gukomezanya na Perezida Kagame muri manda itaha ari uko bagiye babisaba bashingira ku bikorwa bifatika bitandukanye Perezida Kagame yabagejejeho.
Imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko ikaba irimo gusuzuma ibitekerezo abaturage bayigejejeho bayisaba ko iyo ngingo yahinduka kugira ngo Perezida Kagame akomeze abayobore.
Nyuma y’uko yaba Umutwe w’Abadepite yaba n’Umutwe w’Abasenateri barangiza gusuzuma ibyo bitekerezo bari buze guhurira hamwe bavuge ibyo bagezeho kugira ngo bafate icyemezo batangariza Abanyarwanda.
Inteko yose muri rusange, ngo yakiriye ubusabe bw’abaturage barenga miliyoni eshatu basaba ko Ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga yahindurwa Perezida Kagame akemererwa kongera kwiyamamaza kuri manda ye ya gatatu.
K2D
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
twese twifuzako ingingo y,101 ihinduka tukazitorera umusaza kagame
Nabatabashije kugera munteko ishinga amategeko turikubakurikirana kuri TVR na RBA ntawundi dushaka ni PAUL KAGAME nimutarihindura tuzerekeza mumuhanda tubyereke nisiyose.
Nta gushidikanya Inteko irabyemera kuko abayigize nabo ntibabihiwe n’ibyiza Kagame yagejeje ku Rwanda.