Inkongi yibasiye inyubako ya Rutangarwamaboko

Kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Gashyantare 2024, inkongi y’umuriro yibasiye ikigo Nyarwanda cy’Ubuzima Bushingiye ku Muco, kiyoborwa n’umupfumu Rutangarwamaboko, giherere mu Murenge wa Gisozi, Akagari ka Musezero, Umudugudu wa Nyakariba mu Karere ka Gasabo.

Inkongi yibasiye inyubako ya Rutangarwamaboko
Inkongi yibasiye inyubako ya Rutangarwamaboko

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Sylvestre Twajamahoro, yatangarije Kigali Today ko inkongi yahereye mu gisenge cy’inzu, gusa hataramenyekana icyateye iyi nkongi hagikorwa iperereza, ariko Rutangarwamaboko yatanze amakuru avuga ko ishobora kuba yatewe n’ibishashi by’umuriro byaturutse ku mureko barimo basudira ku nzu yo hejuru.

Ati “Inkongi yangije inyubako ndetse na bimwe mu byari muri iyo nzu, gusa Urwego rwa Polisi rushinzwe kuzimya inkongi z’umuriro, rwahageze rufatanyije n’abaturage babasha kuzimya iyi nkongi itaribasira izindi nyubako byegeranye”.

SP Twajamahoro avuga ko ubu hakibarurwa ibintu byose byangijwe n’iyi nkongi, kugira ngo hamenyekane agaciro kabyo.

Hakozwe ubutabazi bwihuse
Hakozwe ubutabazi bwihuse

Kigali Today yagerageje kuvugisha Rutangarwamaboko ku cyaba cyateye iyi nkongi ntiyitaba telefone ngo abe yagira amakuru atangaza kuri ibi byago yahuye nabyo.

SP Twajamahoro agira inama abantu kujya birinda ibintu byose byateza inkongi, birimo gucomeka ibintu igihe batari hafi yabyo, kugenzura niba insinga z’amashanyarazi nta bibazo zifite, ndetse no gutunga za Kizimyamwoto igihe bahuye n’iki kibazo, ngo babe babasha kwirwano bakazimya iyo nkongi igihe Polisi itarahagera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Rutangarwamaboko tumuhaye pole.Agira abafana benshi.Ariko ajye yibuka ko imana yamuremye ibuzanya ubupfumu.Ndetse ikavuga ko abajya mu bapfumu bose izabarimbura ku munsi w’imperuka.Kimwe n’abandi bose bakora ibyo itubuza:abajura,abasambanyi,abarya ruswa,abikibira,etc...

bwahika yanditse ku itariki ya: 10-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka