Ingona zigiye kubamaraho abana bajya kuvoma amazi

Bamwe mu batuye mu mudugudu wa Cyamunyana mu Karere ka Nyagatare bahangayikishijwe n’ingona zibafata bagiye gushaka amazi mu mugezi w’Akagera.

Umudugudu wa Cyamunyana uri mu Kagali ka Rutungo gaherereye mu Murenge wa Rwimiyaga, ukaba uri ku nkombe z’umugezi w’Akagera gatandukanya u Rwanda na Tanzaniya. Abaturage bahatuye bakoresha amazi y’Akagera kuko nta yandi babona hafi.

Amazi y'idamu agurwa amafaranga 200 cyangwa 300.
Amazi y’idamu agurwa amafaranga 200 cyangwa 300.

Nsengimana Issa avuga ko uretse kuba aya mazi ari mabi, banahangayikishijwe n’ingona ziri mu Kagera, by’umwihariko we ngo umwana we yigeze gufatwa n’ingona atabarwa n’abaturage bari hafi.

Agira ati “Umwana wanjye namumaranye amezi 4 mu bitaro bya Nyagatare yafashwe n’ingona. Hari n’abandi tuburira irengero zabatwaye. Ariko nta kundi twabigenza.”

Avuga ko we yagize amahirwe n’ubwo uwo mwana yamaze igihe mu bitaro ariko akemeza ko hari abajya kuvoma ntibagaruke ingona zabatwaye.

Martha Mukangamije yemeza ko amazi ari ingume, kuko bacukura ibinogo kugira ngo bayafatire hafi batagiye ku kagera ingona zikabafata.

Avuga ko iyo ikinogo gikamye ngo bayakura kuri valley dam iri hafi na Gakagati ya mbere cyangwa ubundi bakayagura kubayacuruza.

Ati “Iyo udafite imbaraga ziyakura ku idamu, uyagura Gakagati mu isantere ijerekani amafaranga 200 cyangwa 300 kandi nayo n’ay’idamu. Nayo simeza rwose.”

Atuhe Sabiti Fred, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare avuga ko ikibazo cy’amazi bakizi kandi kiri hafi gukemuka. Avuga ko kuba bateganya kubaka nayikondo nyinshi muri aka gace, ngo izitagikora nazo bari hafi kuzisana.

Gusa yongeraho ko hari ikigega cy’amazi cyubatswe mu mudugudu wa Ntoma muri Musheri, mu minsi gitangira gushyirwamo amazi. Ngo hazakurikiraho gushyiraho imiyoboro izageza amazi Gakagati.

Ati “Ikigega cya Ntoma cyaruzuye hasigaye gushyirwamo amazi. Birakorwa vuba. Kizagaburira amazi meza Matimba na Rwimiyaga cyane hano Gakagati. Ni ibirometero 40 ariko aho imiyoboro izaca hose abaturage bazafatiraho amazi.”

Kubera amazi mabi ngo akagari ka Rutungo gakunze kugaragaramo indwara z’impiswi cyane ku bana.

Emmanuel Gasana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka