Ingingo isaba ko ukora itangazamakuru agomba kuba yararyize ntizagaragara mu itegeko rishya

Ingingo ivuga ko umunyamakuru ukora itangazamakuru mu Rwanda agomba kuba yararyize yagaragaraga mu itegeko ryo mu 2009 ngo ntabwo izagaragara mu itegeko rishya, bitewe n’uko byaje kuboneka ko hari byinshi yahungabanya.

Mugisha Emmanuel, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC), yavuze ko abanyamakuru n’abandi banyamwuga bicaye, bagasanga ingingo ivuga ko ukora uyu mwuga agomba kuba yarawize itagomba kujya mu itegeko, kuko byabuza benshi babifitiye ubushobozi gukora uwo mwuga, ndetse n’ubwisanzure bukabura.

Emmanuel Mugisha umunyamabanga nshingwabikorwa wa MHC.
Emmanuel Mugisha umunyamabanga nshingwabikorwa wa MHC.

Ati: “ukurikije n’impamvu yabyo, birakwiriye ko icyo kintu kidakomeza kuba ingingo mu mategeko. Twaravuze duti reka tubisigire isoko ry’uwo murimo abe ariryo ribigenzura. Ntabwo umuntu ushaka ko business ye itera imbere azajya guha akazi umuntu utabifitiye ubushobozi”.

Gahunda yo gukurikiza itegeko rishya rigenga itangazamakuru iri kugana ku musozo, kuko risigaje gusohoka mu igazeti ya Leta.

Mugisha, avuga ko MHC igiye gushyira imbaraga mu guhugura abakora itangazamakuru, kugirango barusheho kuba abanyamwuga, ndetse n’ibyo bakora birusheho kugera ku isoko bifite ireme.

Muri urwo rwego, kuri uyu wa kabiri tariki 29/01/2013 hahuguwe abanyamakuru bakorera mu ntara, ku mahame ndangamwitwarire agenga abanyamakuru mu Rwanda (code of ethics governing journalists in Rwanda), aho babwiwe ko bakurikije ibikubiye muri aka gatabo kagizwe n’ingingo 27 nta kibazo cyangwa se ikosa bazongera guhura naryo mu mwuga wabo.

Abanyamakuru bakorera mu ntara mu mahugurwa.
Abanyamakuru bakorera mu ntara mu mahugurwa.

Jean Bosco Rushingabwi, impuguke mu itangazamakuru, yasabye abanyamakuru bo mu Rwanda kumenya byibura ingingo zivuga ku itangazamakuru mu mategeko, haba mu Itegeko Nshinga no mu gitabo Mpanabyaha cy’Amategeko ndetse n’Amahame Ndangamyitwarire Agenga Abanyamakuru.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

itangazamakuru niryo uwo ariwe wese azajya atoberamo avuga ibyo yishakiye n’ubwo atabyiga?kuki utakora muri comptabilite utarabyize cyangwa ngo ube umucamanza n’ibindi utarabyize? wapi kabisa icyo mutazi ni ugukora itangazamakuru utararyize uhuhuhuuuuuuuuuuuu!!!!!!!!!

mugenzi yanditse ku itariki ya: 1-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka