Ingaruka ku miryango y’abifashisha imbuga nkoranyambaga mu gutanga ubuhamya bw’ibibi bakoze

Inzobere mu mitekerereze ya muntu zivuga ko Kuvuga amateka y’ibibi umuntu yakoze mu bihe byahise bigira ingaruka ku buzima bw’umuntu n’abamukomokaho ndetse n’umuryango we.

Kugira ihungabana kubera ibyakubayeho bikizwa no kujya mu baganga bakagufasha
Kugira ihungabana kubera ibyakubayeho bikizwa no kujya mu baganga bakagufasha

Inzobere mu mitekerereze ya muntu Nsengiyumva Athanase (Psychologue) avuga zimwe mu ngaruka zigera ku bantu bajya gutanga ubuhamya bw’ibyo baciyemo ku mbuga nkoranyambaga bibatera igisebo n’ipfunwe muri sosiyete nyuma yo kubivuga.

Ati “ Ni ibikomere baba bafite bigatuma bajya kubivugira ahatari ngombwa noneho bikagira ingaruka kuwabivuze n’abamukomokaho ndetse n’umuryango we”.

Nsengiyumva avuga ko ubundi umubyeyi aba akwiye kugira ibanga ibyo yaba yaraciyemo byose akigengensera kugira ngo atabivuga bikazagira ingaruka ku bana be ndetse no ku ryango we nawe ku giti ke.

Nsengiyumva avuga ko ubundi umuntu ujya gutanga ubuhamya ku mbuga nkoranyambaga aba yabitewe n’ibikomere y’ibyo yanyuzemo, agahitamo kubivugira ahtari ngombwa kuko ubundi aba akwiye kugana abajyanama mu by’ihungabana bakamufasha.

Zimwe mu ngaruka zikunze kugera ku bana be nuko bibatera ipfunwe muri sosiyete, kuba bishobora kubagiraho ingaruka zo kutakirwa neza no gutakarizwa ikizere kuba barabyawe n’umuntu wakoze uuburaya, ubusinzi, ubujura n’ibindi bikorwa bibi.

Amateka y’uwatanze ubuhamya kuri YOUTUBE ashobora kubera abo mu muryango we imbogamizi zo kuba yabura umugabo kubera kumureba mu ishusho y’uwo muntu igihe bafitanye isano ya bugufi.

Nsengiyumva atanga urugero rw’umubyeyi wavuze uburyo yakoze uburaya kandi afite abana uburyo bibatera igikomere cyo kwanga mama wabo no kugira ipfunwe n’ikimwaro muri sosiyete ndetse bikaba byamuviramo kubura umugabo cyangwa umugore bitewe no kuba sosiyete imwikangamo imico nk’uyu umubyeyi we.

Nsengiyumva agira abantu inama y’uko aho kujya kuvugira ku mbuga nkoranyambaga ibibi banyuzemo n’ingaruka byabagizeho bakwiye kujya bajya mu bajyana mu by’imitekerereze ya muntu kugira ngo babafashe gukira ibyo bikomere.

Ati “ Imbuga Nkoranyambaga uretse kubafasha gausaka ayo makuru gusa ntabwo zibafasha gukira ibikomere, ikindi gikomeye kuri abo bantu nuko ibyo bavuga biba bizabagiraho ingaruka z’igihe kirekire kuko biba byasakaye hose”.

Nsengiyumva avuga ko kubantu bafite ibikomere bashobora gufashwa bagakira neza kandi batarinze kwishyira hanze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

nukuri ntabwo bikwiriye kwishyira kukarubanda kuko amateka yahahise ashobora gusenya cyangwa akubaka, abenshi bakeneye gusobanurirwa ikibi cy’imbugankoranyambaga mamya ntashidikanyako abanyarwa nidukorera hamwe mubumenyi dufite ibyo kubitsinda biroroshye. guhagarika umunwa ngo utavuga ibikwiriye birashoka ariko ibikomere ushobora gutera mumitima y’abana ntabwo bipfa guikira.

fabrice yanditse ku itariki ya: 16-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka