Ingabo za Congo zabujijwe guhohotera Abanyarwanda nyuma yo kwambura 4

Kuva taliki 28/10/2013 Abanyarwanda 4 bo mu murenge wa Bugeshi ahitwa Gasizi baturiye igihugu cya Congo bambuwe ibyabo abandi bakubitwa n’ingabo za Congo ubwo abo baturage bari bagiye hakurya muri Congo.

Bamwe mu baturage bambuwe batangarije umunyamakuru wa Kigali Today ko bambuwe n’ingabo za Congo zivuga Ikinyarwanda zavugaga ko zidashaka Abanyarwanda ko baza muri Congo mu gihe barimo bibyinira itsinzi.

Abanyarwanda bagerageje kwambuka barasatswe bamburwa ibyo bafite ndetse ngo haba n’ibikorwa byo kubakubita.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Bugeshi bwatangarije Kigali Today ko bwasabye abaturage guhagarika ibikorwa byo kwambuka bajya Congo kugira ngo habanze hajyeho ubuyobozi buzwi, kugira nibahohoterwa bigire aho bibazwa.

Kigali Today ivugana n’abaturage batuye Kibumba bavuga ko ibikorwa byo guhohotera Abanyarwanda byakorwaga n’ingabo za Congo bishobora guhagarara kuko taliki 29/10/2013 hari umusirikare mukuru wasabye abasirikare kutongera guhohotera Abanyarwanda bambuka.

Uyu musirikare abaturage batamenye izina ngo yasabye abasirikare kurinda umutekano w’abaturage aho kubahohotera, avuga ko Abanyarwanda bambuka atari mwanzi w’igihugu, kandi bafite ibikorwa n’imiryango yabo muri Congo, bidakwiye ko barenganywa.

Guverineri Paluku ubwo yasuraga Kibumba imaze gufatwa n'ingabo za Congo.
Guverineri Paluku ubwo yasuraga Kibumba imaze gufatwa n’ingabo za Congo.

Nyuma y’imirwano ikaze yabereye Kibumba na Gasizi ingabo za Leta ya Congo zikahakura abarwanyi ba M23, ubuyobozi bw’intara ya Kivu y’amajyaruguru na MONUSCO bwamaze gusura uduce twari twarafashwe na M23 ndetse n’abaturage ba Congo bari bahungiye mu Rwanda basubira mu byabo.

Iyi mirwano yakomerekeje Abanyecongo b’impunzi bari kwitabwaho n’umuryango utabara imbabare Croix-Rouge naho Abanyarwanda bakomerekejwe n’amasasu bari kwitabwaho na Leta y’u Rwanda.

Mu bakomeretse harimo n’abajyanywe mu bitaro bya CHUK kubera ibikomere bikomeye batewe n’amasasu yarashwe n’ingabo za Congo benshi bakaba bararasiwe mu Rwanda bahunga intambara.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

IKINTU GISHIMISHIJE NUKUNTU BAHOHOTERA,ABANYARWANDA,ARIKO BAGAHUNGIRA MU RWANDA BURIYA KOKO NTIBABONA KO ABANYARWANDA TURIMFURA!

JOEL yanditse ku itariki ya: 30-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka