Ingabo z’akarere zishaka gusimbura MONUSCO mu burasirazuba bwa Congo

Mu nama yahuje abagaba b’ingabo z’ibihugu bigize umuryango w’akarere k’ibiyaga bigari (ICGLR) hamwe n’umuryango w’ibihugu by’afurika y’amajyepfo (SADC) taliki 23/01/2013 bagaragaje ko badashaka kuvanga ingabo zabo n’ingabo z’ishami ry’umuryango wabibumbye (MONUSCO) mu gucunga amahoro mu burasirazuba bwa Congo.

Gen. Aronda Nyakairima, umugaba w’ingabo za Uganda, yatangaje ko abagaba b’ingabo z’ibihugu bigize SADC na ICGLR basanga batagomba kuvanga ingabo n’izumuryango w’abibumbye, ahubwo bagasaba ko umutwe wateganyijwe udafite aho wegemiye wasimbura izi ngabo mu kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo.

Gen. Aronda Nyakairima avuga ko ingabo z’umuryango w’abibumbye zananiwe akazi zari zishinzwe mu burasirazuba bwa Congo, bityo bikaba bikwiye ko Abanyafurika aribo bashyirahamwe mu kugarura amahoro no kurinda abaturage intambara ziterwa n’imitwe yitwaza intwaro.

Umugaba w’ingabo za Uganda yagize ati “twe tuzashyiraho umutwe w’ingabo bo baduhe ibikoresho ubundi dukore akazi neza kuko byagaragaye ko ingabo z’Abanyafurika zijya mu butumwa bw’amahoro zibukora neza”.

Mu myanzuro yo gushyiraho umutwe w’ingabo zidafite aho zibogamiye zivuye mu muryango wa ICGLR, bamwe mu banyamuryango b’umuryango w’abibumbye bari babirwanyije bavuga ko izo ngabo zashyirwa muri MONUSCO.

Uyu manzuro w’uko ingabo zidafite aho zibogamiye zasimbura ingabo za MONUSCO ugomba gushyikirizwa abayobozi b’ibihugu by’umuryango w’Afurika yunze ubumwe bazahura mu cyumweru gitaha muri Ethiopia. Abayobozi benshi b’umuryango w’ubumwe bw’Afurika banenze imikorere ya MONUSCO mu kurinda abaturage.

Ubwo intambara yari irimbanyije mu burasirazuba bwa Congo ingabo za MONUSCO zari zahize ko umujyi wa Goma utazagwa mu maboko ya M23 ariko izi nyeshyamba zawinjiyemo nta mirwano ikomeye ibaye; Abanyecongo banenga MONUSCO kubatererana nubwo nabo bavuze ko barwanye ariko ingabo za Leta zigahunga.

Uretse kuba ingabo za MONUSCO zitagarura amahoro no kurinda umutekano w’abaturage, zatunzwe agatoki kuba abafatanyabikorwa n’imitwe ibuza abaturage umutekano, bakorana ubucuruzi bw’intwaro n’amabuye y’agaciro cyane cyane umutwe wa FDLR.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

il est grand temp de prendre nos responsabilite comme les africain, le fait d’attemndre les occidanteaux pour q’ils viennent resoundre les probleme en afrique nous serons des esclave ajamais.

kib yanditse ku itariki ya: 25-01-2013  →  Musubize

Ico ciyumviro kiratomoye.
MONUSCO ikwiye kujamwo abanyafrika, nibo bobishobora kubera ko bazi ubugene abanyafurika bigenza, kandi biyumvira ku bintu bimwe bimwe.
Abantu bavuye mu zindi kontinents, barabeshwa, ntibashobora kumenya aho ukuri guhagaze. Ni bantirumveko.
Kandi abo mu micungararo ya RDC, bobwira ukuri abanyekongo.

yanditse ku itariki ya: 24-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka