Indashyikirwa mu bumwe n’ubwiyunge zirasaba abantu kurangwa n’ubumuntu

Indashyikirwa mu bumwe n’ubwiyunge zo mu Karere ka Rwamagana zirasaba abaturage kwimakaza ubumuntu kugira ngo ubwiyunge bwuzuye bugerweho.

Muri iki cyumweru cyahariwe ubumwe n’ubwiyunge, u Rwanda ruzirikana “Abarinzi b’Igihango”, abaturage b’Akarere ka Rwamagana bakoze ibikorwa by’intangarugero mu kubaka Ubunyarwanda, basaba Abanyarwanda kwimakaza ubumuntu aho kwibona mu ndorerwamo y’amoko.

Indashyikirwa mu bumwe n'ubwiyunge zo mu Murenge wa Fumbwe, ubwo zari kumwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye tariki 6 Ugushyingo 2015.
Indashyikirwa mu bumwe n’ubwiyunge zo mu Murenge wa Fumbwe, ubwo zari kumwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye tariki 6 Ugushyingo 2015.

Izi mpanuro ziratangwa na bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Fumbwe bagize ubutwari bukomeye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi na nyuma y’aho, ubwo bagaragazaga ibikorwa bishyigikira ubwiyunge bw’Abanyarwanda, bakarwanya ivangura.

Umwe muri aba baturage ni Sebahire Joas w’imyaka 49 y’amavuko, utuye mu Mudugudu wa Byimana, Akagari ka Sasabirago mu Murenge wa Fumbwe w’Akarere ka Rwamagana.

Sebahire ufatwa nk’indashyikirwa mu bumwe n’ubwiyunge, ni umwe mu baturage batahigwaga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko yiyemeje kwifatanya n’Abatutsi, barwanya ibitero by’abicanyi, kugeza ubwo bambukaga ikiyaga cya Muhazi berekeza mu yahoze ari Perefegitura ya Byumba, aho benshi mu bo bari kumwe barokokeye.

Sebahire Joas wifatanyije n'Abatutsi b'i Fumbwe mu kurwanya ibitero by'abicanyi. Ngo yari yiyemeje ko nibapfa, bapfana.
Sebahire Joas wifatanyije n’Abatutsi b’i Fumbwe mu kurwanya ibitero by’abicanyi. Ngo yari yiyemeje ko nibapfa, bapfana.

Muri ibyo bikorwa byo kwifatanya n’Abatutsi, Sebahire avuga ko yabikoze azi neza ko byashoboraga kumugiraho ingaruka zirimo no gupfa.

Ariko yongeraho ko umubano bagiranaga n’Abatutsi, kwibuka ko baremwe n’Imana n’umuco wo kutavangura yari yaratojwe n’ababyeyi be, byatumye yiyemeza gufatanya na bo mu rugamba rutari rworoshye, azi neza ko icyari kubabaho kitari kumusiga.

Muri uyu murenge wa Fumbwe, abaharaniye kurinda igihango cy’Ubunyarwanda bagaragara mu ngeri zitandukanye.

Muvunyi Athanase w’imyaka 54 y’amavuko; utuye mu Mudugudu wa Ntungamo mu Kagari ka Nyamirama , yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muvunyi Athanase wabaye intangarugero mu gutanga imbabazi ku bamuhemukiye kandi agatoza abaturage inzira y'ubumwe n'ubwiyunge.
Muvunyi Athanase wabaye intangarugero mu gutanga imbabazi ku bamuhemukiye kandi agatoza abaturage inzira y’ubumwe n’ubwiyunge.

Jenoside yamutwaye abo mu muryango we ndetse n’imitungo y’iwabo irasahurwa ariko nyuma yayo, agaragaza ibikorwa by’ubwiyunge mu buryo bwabereye abaturage urugero.

Nyuma y’uko jenoside ihagaritswe, u Rwanda rubohowe, Muvunyi wari “Konseye” w’imwe muri Segiteri zari zigize Gasabo, ntiyigeze yihorera cyangwa ngo akoreshe ububasha yari afite mu kwihimura ku miryango y’abamuhemukiye, ahubwo yababariye abamusabye imbabazi bose ku buryo ntawe yigeze arihisha imitungo.

Nyuma yatangiye gutoza abaturage kwibumbira mu matsinda y’ubumwe n’ubwiyunge, kandi kugeza ubu ngo babanye neza.

Muvunyi yabwiye Kigali Today ko yaje gutekereza agasanga akwiriye kubaho kandi ko yumvaga atabaho wenyine ngo ahore atekereza ibye gusa. Icyo ngo cyatumye yumva ko agomba kubabarira abamuhemukiye kugira ngo bongere babane nk’abantu.

Muvunyi kandi avuga ko kuba yarahawe inshingano zo kuyobora, byamwongereye imbaraga zo kuba intangarugero kurushaho kuko yari ahagaze hagati y’Abanyarwanda bari bafite ibikomere bitandukanye; kandi bose bagomba kubana.

Agira ati “Nari umuyobozi w’abantu bose kandi w’ibice bitandukanye: abarokotse Jenoside n’abafite abantu bafunze. Icyo rero na cyo cyampaye imbaraga kuko urugero nagombaga gutanga, ni rwo n’abandi byibura bari kugenderaho.”

Aba bagabo babiri bo mu Murenge wa Fumbwe banatoranyijwe mu bandi nk’indashyikirwa, bemeza ko ubumwe n’ubwiyunge ari byo shingiro ryo kubaho no kubana neza mu Banyarwanda.

Ariko kugira ngo bigerweho, bigasaba buri Munyarwanda kwifuriza ineza mugenzi we no kubakira ku musingi wa Ndi Umunyarwanda kuruta kwibona mu ndorerwamo z’amoko.

Abarinzi b’igihango cyangwa Indashyikirwa mu bumwe n’ubwiyunge ni Abanyarwanda bitwaye neza mu bihe bikomeye u Rwanda rwanyuzemo, bagakora ibikorwa bishyigikira ubumwe n’ubwiyunge.

Ibyo bihe birimo igihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu, igihe cyo gufunga ibyitso, igihe cya jenoside yakorewe Abatutsi, igihe cy’Inkiko Gacaca, igihe cy’intambara y’abacengezi no kugeza n’ubu.

Mu cyumweru cyahariwe ubumwe n’ubwiyunge cy’uyu mwaka wa 2015, insanganyamatsiko iragira iti “Abarinzi b’igihango mu mujishi wa Ndi Umunyarwanda.”

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ubumuntu n’ ubundi guhera kera ni umuco nyarwanda kandi ni indangagaciro nyarwanda tugomba gukomeraho cyane

Shema yanditse ku itariki ya: 12-11-2015  →  Musubize

ibikorwa byabo bibere urugero abandi

Nyampinga yanditse ku itariki ya: 12-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka