Inama ya AU irafatira ingamba abakora kuri za gasutamo kugirango umutekano w’ibihugu ucungwe neza

Ikigo cy’imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority/RRA), cyakiriye inama mpuzamahanga y’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe (AU) ibera i Kigali kuva tariki 28-30/5/2014; kikavuga ko iyi nama izafatirwamo ingamba zo kurwanya ruswa mu bakora kuri za gasutamo, kugirango batareka ibiteza umutekano muke byambukiranya imipaka.

Komiseri mukuru wa RRA, Richard Tusabe, yavuze ko iyi nama izafasha ibihugu kongera ubukungu bwabyo buhombera mu kwakira ruswa, ndetse ngo ikazakuraho urwikekwe ku mibanire ya buri gihugu n’ibindi; bitewe n’ibizumvikanwaho ku mahame rusange agenga abakora kuri za duwane.

Yagize ati: “Inshingano z’abakora kuri za duwane ni ukwakira imisoro n’amahoro, bivuze ko iyo bakiriye ruswa kugirango badasoresha abantu, igihugu kirahomba. Ni ngombwa gukumira ruswa kuri abo bakozi kuko banashinzwe kugenzura niba ibyinjira n’ibisohoka bitateza umutekano muke mu bihugu, bitabangamira ubukerarugendo n’ubucuruzi mpuzamahanga; nk’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, amahembe y’inzovu, amabuye y’agaciro n’ibindi”.

Abari mu nama y'ibihugu bya Afurika mu kurwanya ruswa ivugwa kuri za duwane.
Abari mu nama y’ibihugu bya Afurika mu kurwanya ruswa ivugwa kuri za duwane.

U Rwanda rurasangiza bimwe mu bihugu byitabiriye inama, uburyo bwo gusora hakoreshejwe ikoranabuhanga, aho usora n’usoresha baba ntaho bashobora guhurira ngo bahane ruswa; ndetse rukishimira ishyirwaho ry’inzego zishinzwe gukumira ruswa nk’Urwego rw’Umuvunyi, hamwe no kutajenjekera abakozi bafite imyitwarire mibi, nk’uko RRA yabitangaje.

Igihugu cya Afurika y’epfo cyo kimaze gutera intambwe ikomeye mu kugira ibyuma bisaka ibicuruzwa bishobora kugirira nabi abantu, nk’uko Mme Tshebeletso Malaka, ushinzwe imyitwarire y’abakozi muri servisi z’imisoro z’icyo gihugu yatangarije Kigali today.

Umuyobozi mu ishami rya AU rishinzwe imikoranire ya za duwane, Aly Iboura Mousa, yavuze ko Umuryango wa Afurika yunze ubumwe wateguye inama zo gukemura ikibazo cya ruswa kuri za duwane, kuko ngo wasanze servisi zaho arizo za mbere mu kugira ruswa ikabije; nyamara ari ho isura y’igihugu mu ruhando rw’amahanga ireberwa mu rwego rw’ishoramari.

Ifoto y'urwibutso y'abahagarariye ibihugu byabo mu nama yiga kuri ruswa kuri za duwane cyangwa gasutamo.
Ifoto y’urwibutso y’abahagarariye ibihugu byabo mu nama yiga kuri ruswa kuri za duwane cyangwa gasutamo.

Ibihugu byitabiriye iyi nama y’iminsi itatu ibera i Kigali ni Algeria, Cameroon, Chad, Congo Kinshasa, Ethiopia, Ghana, Kenya, Liberia, Malawi, Nigeria, Afurika y’epfo na Zimbabwe; hamwe n’imiryango mpuzamahanga ya AU, UNECA, WCO, IGAD, Trade mark East Africa na COMESA.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka