Imyaka yamaze muri FDLR ayigereranya n’ubucakara

Ndayitegereje Ndagije watashye nyuma y’imyaka itandatu aba muri FDLR, avuga ko kuwubamo ari ukuba mu bucakara, agasaba abawurimo kwibwibohora.

Ndagije w’imyaka 25 n’abandi barwanyi babiri hamwe n’imiryango yabo bagejejwe mu Rwanda n’ishami rya Monusco rishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abarwanyi.

Ndagije uvuga ko avuye mu bucakara bwa FDLR.
Ndagije uvuga ko avuye mu bucakara bwa FDLR.

Akigera mu Rwanda yatangarije Kigali Today ko yumva acitse ubucakara kuko, mu myaka itandatu yakoranye na FDLR nta kiza yakuyeyo gukorera ku gahato abamutegeka yashaka no gutaha bakamubangamira.

Ndagije uvuka mu karere ka Rubavu mu murenge wa Busasamana, avuga ko hari abarwanyi ba FDLR bifuza gutaha kuko babona kubayo ari ukuvunikira abayobozi babategeka gutwika amakara, kugurisha imbaho no kubibira ariko bakagorwa n’amayira.

Ygize ati “Mvuye Walikale ariko inzira nanyuzemo n’umuryango wanjye tuza iragoye, gusa nasaba n’abandi barwanyi basigaye gushaka uburyo bagaruka mu Rwanda kuko ari heza bitandukanye nibyo batubeshya mu mashyamba ngo tugume kubakorera bataduhemba.”

Nubwo ataragera mu muryango avukamo, avuga ko yiteguye gufatanya nabo asanze mu kubaka igihugu no kwiyubaka kuko hari byinshi byamusize.

Ndagije na Bagabo n'imiryango batahanye mu Rwanda
Ndagije na Bagabo n’imiryango batahanye mu Rwanda

Neretse Bagabo wavuye mu Rwanda 1994 akagera Kongo Brazaville n’amaguru kugeza ashyizwe mu ngabo n’ubuyobozi bwa Kongo nawe yageze mu Rwanda avuga ko yarabimaranye imyaka irindwi.

Ati “Kuba hari abarwanyi ba FDLR bari mu mashyamba si uko babishaka ahubwo nuko Babura inzira. Nkanjye igitekerezo cyo gutaha nkimaranye imyaka itandatu ariko reba igihe ntahiye, nabanje kohereza umugire, ageze iwacu ambwira ko ari amahoro ubu ntahanye n’abana.”

Neretse yinjijwe igisirikare 1998 akuwe mu nkambi ya Ndonjo muri Brazaville n’ubuyobozi bwa Kongo bwari bufatanyije n’abasirikare bakuru bahunze u Rwanda barimo Col. Mugaragu.

Neretse avuga ko batorejwe mu nkambi ya gisirikare iri muri Komini Nsele muri Kinshasa ari abasirikare 3500 bahabwa amafaranga n’intwaro boherezwa mu bice bitandukanye kurwanirira Perezida Laurent Desire Kabila.

Neretse avuga ko yahuye n’ubuzima bubi mu ishyamba butuma ava mu gisirikare, ubwo yateganyaga kugaruka mu Rwanda yongeye gushyirwa mu gisirkare cya FDLR ku gahato ariho avuye ataha.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ngo bumve se sha, ubundi se barwaniraga iki? abaje bahisemo neza ni karibu i Rwanda

ndutiye yanditse ku itariki ya: 18-10-2015  →  Musubize

Bose nibatahe baze twubake igihugu cyacu batasigaye cyane .
Ubu igihugu cyacu gifite amahoro n, umutekano. Ni karibu I wacu iwabo. URwanda

jbosco yanditse ku itariki ya: 18-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka