Impunzi 95 z’Abarundi zatashye iwabo

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gashyantare 2024, nibwo icyiciro cya 85 cy’impunzi z’Abarundi kigizwe n’abantu 95, cyambutse umupaka wa Nemba bakaba batashye iwabo ku bushake.

Bavuga ko kuba barambwiwe ko iwabo ari amahoro, ari byo byatumye basaba gusubirayo
Bavuga ko kuba barambwiwe ko iwabo ari amahoro, ari byo byatumye basaba gusubirayo

Ni impunzi zari zarahunze muri 2015 na nyuma yaho, ubwo mu gihugu cyabo hageragezwaga guhirika ubutegetsi bw’uwahoze ari Umukuru w’igihugu Petero Nkurunziza, nyuma bigakurikirwa n’imvururu zatumye ibihumbi by’Abarundi bahunga, bagahungira mu bihugu birimo n’u Rwanda, aho zahise zicumbikirwa mu Nkambi ya Mahama.

Imiryango 37 igizwe n’abantu 75 yakoze urugendo rungana n’ibilometero bigera kuri 315, bavuye mu nkambi ya Mahama kugera ku mupaka wa Nemba, baherekejwe n’inzego zitandukanye zirimo iz’umutekano, abakozi ba Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA), hamwe n’abakozi b’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (HCR), babagejeje ku mupaka wa Nemba aho bashyikirijwe inzego nk’izo ku ruhande rw’u Burundi.

Aba 75 baturutse mu nkambi ya Mahama, bahuriye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali n’abandi 9 bari batuye mu bice bitandukanye by’uwo Mujyi, bageze mu Murenge wa Nyamata biyongeraho abandi 11 na bo bari batuye mu bice bitandukanye bigize Akarere ka Bugesera, bakomezanya urugendo rusubira iwabo, bemeza ko ibibazo bari barahunze byarangiye.

Bakimara kwambuka umupaka basanze hari imodoka z'i Burundi zibategereje
Bakimara kwambuka umupaka basanze hari imodoka z’i Burundi zibategereje

Bamwe mu baganiriye na Kigali Today bayitangarije ko bishimiye cyane gusubira mu gihugu cy’amavuko, aho bagiye kongera guhura n’inshuti n’abavandimwe nyuma y’igihe kigera ku myaka umunani batabonana.

Jean Marie Niyonzima yaturutse mu nkambi ya Mahama, mu kiganiro yagiranye na Kigali Today n’akanyamuneza kenshi akigera ku mupaka yagize ati “Ndiyumva neza cyane, nari mbaye mu Rwanda nta kibazo, ariko nza kumva ko nasubira mu gihugu cyanjye cy’amavuko, kugira ngo nsange umuryango wanjye wasigayeyo, kuko mfiteyo umuryango ugizwe n’umugore n’abana.”

Yakomeje agira ati “Iyo tuvuganye n’abantu bagiye bahunguka, batubwira ko ibintu bihagaze neza nta kibazo, mu giturage ko ari amahoro, ni na yo mpamvu nahise mfata umwanzuro wo guhunguka. Mu Rwanda bamfashe neza cyane nta kibazo kabisa.”

Ku ruhande rw'u Rwanda bagendaga bahawe ibyangombwa bigaragaza ko basubiye iwabo
Ku ruhande rw’u Rwanda bagendaga bahawe ibyangombwa bigaragaza ko basubiye iwabo

Mu ijambo rigufi uwari uhagarariye abo ku ruhande rw’u Burundi baje kwakira abahungutse yagize ati “Mu izina rya Leta y’u Burundi turabakiranye urweze (urugwiro), ni mushike murisanze, mushitse mu banyu, babakunda kandi bari babakumbuye, karibu cane.”

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru bakimara guhererakanya impunzi hagati y’ibihugu byombi, umukozi wa HCR ushinzwe ibijyanye n’inyandiko mu nkambi ya Mahama, Bakr Alhakri, yavuze ko ibikorwa byose babikorana na Leta y’u Rwanda.

Ati “Dukorana bya hafi n’inzego zitandukanye, uhereye kuri MINEMA, hamwe n’urwego rw’abashinzwe abinjira n’abasohoka. Uyu munsi tukaba twashoboye gusubiza mu rugo abantu 95.”

Kugeza ubu mu byiciro byose uko ari 85 by’impunzi z’Abarundi zimaze gutaha ku bushake zivuye mu Rwanda, zirarenga gato ibihumbi 30.

Mbere yo kwinjira mu Burundi babanzaga gupimwa umuriro n'inzego zaho
Mbere yo kwinjira mu Burundi babanzaga gupimwa umuriro n’inzego zaho

Inkambi ya Mahama yatangiye mu 2015, nyuma yo guhunga imvururu zavutse mu gihugu cyabo, icyo gihe mu nkambi bakiriye impunzi 61,328, nyuma haza kwiyongeraho izindi zirenga ibihumbi 20 zaturutse muri DRC.

Kuri ubu inkambi ya Mahama icumbikiye impunzi zirenga ibihumbi 60, zirimo ibihumbi birenga 40 by’Abarundi, abandi bagera ku bihumbi 20 ni abo muri DRC, hakiyongeraho abandi bo mu bihugu bya Ethiopia, Eritrea, Sudan, Sudan y’Epfo, Paskitan na Yemen.

Mbere yo kwinjira mu gihugu cyabo babanzaga gutererwa kashe ku gipapura kibaranga
Mbere yo kwinjira mu gihugu cyabo babanzaga gutererwa kashe ku gipapura kibaranga
Bakr Alhakri avuga ko bakorana bya hafi na Leta y'u Rwanda
Bakr Alhakri avuga ko bakorana bya hafi na Leta y’u Rwanda

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka